Mu gihe hasigaye iminsi ibiri ngo Real Madrid yakire Arsenal mu mukino wa kabiri wa ¼ cy’irushanwa rya UEFA Champions League, rutahizamu w’iyi kipe, Vinicius Junior, yanditse ubutumwa ku mbuga nkoranyambaga ze aha icyizere abakunzi ba Real Madrid.
Uyu mukinnyi ukomoka muri Brazil, yasangije abakunzi
ba Real Madrid ubutumwa yanyujije kuri Instagram, agaragaza uburyo we na
bagenzi be biteguye gutanga byose kuri Santiago Bernabeu.
Yagize ati: "Ndimo gutekereza kuri uyu wa
Gatatu!!! Twiteguye kandi dutegereje dufite amatsiko menshi. Tuzabonana kuri Bernabeu
kandi tuzahatana dushyizeho umwete wose. TURI REAL!!! HALA MADRID!"
Ni amagambo agaragaza icyizere, nubwo Real Madrid
yahuye n’akaga mu mukino ubanza wabereye i Londres, aho yatsinzwe na Arsenal ku
bitego 3-0, bituma urugendo rwo kugera muri ½ kirushaho kuba rurerure.
Kwishyura ibitego bitatu ntibyoroshye imbere
y’ikipe yihagazeho nka Arsenal, ariko Real Madrid, ifite amateka akomeye muri
Champions League, kuko idakunze kwitwara nk’ikipe yataye icyizere n’ubwo
yatsindwa.
Vinicius, umwe mu bakinnyi bari gufasha Real Madrid
mu myaka ya vuba, yagaragaje ko bafite intego imwe yo guhindura amateka no
kugera ku nzozi z’abakunzi babo.
Uyu mukino utegerejwe na benshi uzabera kuri Stade Santiago
Bernabeu kuwa Gatatu, aho Real Madrid izaba isabwa gutsinda byibura 3-0 kugira
ngo yongere icyizere cyo gukomeza.
TANGA IGITECYEREZO