Kigali

Gabon: Menya byinshi kuri Gen Brice Clotaire wahiritse Ali Bongo akamusimbura ku butegetsi

Yanditswe na: Brenda MIZERO
Taliki:14/04/2025 12:06
0


Gen Brice Clotaire Oligui Nguema, umusirikare mukuru wayoboye igisirikare cya Gabon mu gihe cy’inzibacyuho ni we watorewe kuba Perezida mushya w’iki gihugu nyuma yo guhirika ku butegetsi Ali Bongo Ondimba ku wa 30 Kanama 2023.



Minisiteri y’Umutekano muri Gabon yatangaje ko ibyavuye mu matora by’agateganyo byagaragaje ko Gen Nguema yatsinze ku majwi 90.35%, bituma yemezwa nk’Umukuru w’Igihugu wemewe mu buryo bw’amategeko.

Inzira yamugejeje ku butegetsi

Yegukanye uyu mwanya nyuma y'ihirikwa ku butegetsi ryabaye mu 2023, amasaha macye nyuma y’uko Komisiyo y’amatora itangaje ko Ali Bongo yatsindiye manda ya gatatu, nyuma y’imyaka 14 yari amaze ayoboye Gabon.

Gen Oligui yahiritse Bongo bafitanye isano, agaragaza ko amatora yakozwe ameze nk’ikinamico, ku buryo nta kindi gisubizo cyari gisigaye uretse gukuraho ubuyobozi bwari buriho.

Nyuma y'iminsi micye, Nguema yarahiriye kuyobora igihugu mu gihe cy’inzibacyuho, mu muhango wabereye mu nyubako ikoreramo Umukuru w’Igihugu i Libreville. Ibirori byitabiriwe n’abayobozi batandukanye barimo abahoze muri guverinoma ya Bongo, abadipolomate, abasirikare n’abandi bayobozi bo ku rwego rwo hejuru.

Icyo gihe, Gen Brice yavuze ko azaharanira kurinda Itegeko Nshinga rishya ryashyizweho n’agatsiko ka gisirikare kahiritse ubutegetsi, anizeza ko agiye gushyiraho guverinoma nshya, ndetse hagategurwa Itegeko Nshinga rihuje n’ibyifuzo by’abaturage.

Amavugurura ya politiki n’amategeko

Mu Ugushyingo 2023, muri Gabon habaye referandumu yahinduye zimwe mu ngingo z’Itegeko Nshinga, yemerera abasirikare kwiyamamariza umwanya w’Umukuru w’Igihugu.

Iri tegeko rishya kandi ryahinduye imyaka ya manda, ishyirwa kuri irindwi (7), ishobora kongerwa inshuro imwe gusa.

Itegeko rishya ryasize kandi hashyizwemo ingingo ibuza abantu bo mu muryango umwe kwikurikiranya ku mwanya w’Umukuru w’Igihugu, mu rwego rwo gukumira ubuyobozi bwa gihake n’ubw’igisekuru kimwe.

Amateka ya Oligui Nguema mu gisirikare

Gen Brice Clotaire Oligui Nguema afite imyaka 50, akaba ari umuhungu w’umwe mu basirikare bakomeye bari ku butegetsi bwa Omar Bongo, se wa Ali Bongo.

Yahoze ari umwe mu basirikare ba hafi ba Omar Bongo kugeza ubwo yitabaga Imana mu 2009. Ali Bongo amaze gusimbura se, yahise yohereza Oligui kuba ushinzwe ibikorwa bya gisirikare muri Ambasade ya Gabon i Maroc, nyuma amwimurira muri Sénégal.

Radiyo Mpuzamahanga y’Abafaransa (RFI) yatangaje ko Oligui yiyumvise nk’uwajugunywe n’ubutegetsi bushya, cyane ko Ali Bongo yamushinjaga kuba mu bashatse guhirika ubutegetsi mu 2009.

Mu 2018, ubwo Ali Bongo yagize ikibazo cya 'stroke', Oligui wari ufite ipeti rya Colonel yagaruwe mu gihugu, ahabwa kuyobora Urwego rw’Iperereza rwa Gisirikare rushinzwe kurinda Perezida.

Nyuma y’amezi make, yahawe kuyobora Umutwe w’Abasirikare barinda Perezida, ari na wo yakoresheje mu gikorwa cyo guhirika Bongo.

Yize ibya gisirikare mu Ishuri Rikuru rya Gisirikare rya Maroc, rizwi nka Académie Royale Militaire de Meknès.

Icyo igisirikare cyatangaje nyuma y’ihirikwa

Ubwo igisirikare cyatangazaga ko cyakuye Bongo ku butegetsi, cyavuze ko cyabikoze “mu rwego rwo kumwohereza mu kiruhuko cy’izabukuru”, kivuga ko atari agishoboye kuyobora igihugu neza.

Gen Oligui Nguema yahise aba Umuyobozi w’inzibacyuho, ariko ubu yamaze kwemezwa nk’umukuru w’igihugu wemewe n’amategeko, akaba ari we utegerejweho kuyobora Gabon mu gihe cy’imyaka irindwi iri imbere.

Gen Brice Clotaire Oligui Nguema ni we watorewe kuyobora Gabon mu gihe cy'imyaka 7 iri imbere

Ni nyuma y'uko ahiritse ku butegetsi Ali Bongo nyuma y'amasaha macye atsinze amatora 






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND