Sheilah Gashumba, icyamamare mu itangazamakuru, imideli n’imyidagaduro yo muri Uganda, yongeye kuvugisha benshi nyuma y’uko amafoto ye yakwirakwijwe ku mbuga nkoranyambaga agaragaza imyambarire ye idasanzwe. Ibi byatumye bamwe bibaza niba yari yambaye imyenda y’imbere, abandi batangira kumugira inama y’uko akwiye kwambara.
Mu gusubiza aba bose, Sheilah ntiyacecetse. Mu magambo akomeye, yikomye abakobwa bacyambara imyenda y’imbere itajyanye n’igihe, abasaba kwiga iby’imyenda igezweho nka G-string na chain G-string.
Yagize ati: “Hari abantu bavuga ko ntari nambaye imyenda y’imbere. Icyo si ikibazo cyanjye, ni icyanyu. Ni uko mutigeze mubona G-string cyangwa chain G-string. Ibyo sinabibazwa. Mwige ibyo bintu nshuti!”.
Si ibyo gusa, Sheilah yanenze abagabo bajya bavuga uko abandi bagore bambara, ababwira ko bajya babanza kureba abo bashakanye cyangwa abakunzi babo. Ati: “Ese abo bakunzi banyu bambara iki? Niba atari G-string, ubwo rero mwasigaye inyuma.”
BuzzNation ivuga ko yakomeje avuga ko atazigera yakira inama z’abantu ku bijyanye n’imyambarire ye, ndetse ashimangira ko uzabigerageza azahita amubuza kumwandikira.
“Niba unyandikiye ungira inama ku myambarire yanjye, ndahita nkwima uburenganzira bwo kumbwira. Nta na rimwe nkeneye uburenganzira bw’abantu kugira ngo mbashe kwambara uko nshaka.”
Sheilah Gashumba umaze igihe azwiho kwambara imyenda idasanzwe, yavuze ko atari we uzahindura imyambarire ye ngo abone kwemerwa ku mbuga nkoranyambaga. Yanatangaje ko hari igihe abantu bamugira inama yo kwambara "nipple covers", ariko ko ibyo bintu bikaba bitari mu bimushishikaje.
Uyu mukobwa ukiri muto ariko ukunzwe cyane mu bakurikirana imyidagaduro, aherutse gutandukana n’umuhanzi Rickman Manrick bari bamaranye imyaka itatu mu rukundo.
Sheilla Gashumba asanga ari bandebereho mu myambarire
TANGA IGITECYEREZO