Kigali

Abenshi bashinjagira bashira! Filime 10 zigaragaza ukuri k’ubuzima ibyamamare bibayeho inyuma ya camera

Yanditswe na: Brenda MIZERO
Taliki:15/04/2025 19:03
0


Iyo ubonye ibyamamare ku rubyiniro, kuri televiziyo cyangwa ku mbuga nkoranyambaga, akenshi ubibona mu isura nziza gusa . Ariko inyuma y’iyo shusho itangaje, hahishe ubuzima bwabo bwite burimo ibibazo bitandukanye: umunaniro w’akazi, ihungabana, ubwigunge ndetse n’igitutu gikabije gituruka mu itangazamakuru n'ahandi.



Muri iyi nkuru, turagaruka kuri filime 10 zigaragaza ubuzima rusange bw’ibyamamare, uburyo babayeho inyuma y’isura bereka abafana, imbaraga bashyiramo kugira ngo birambe, ibikomere bahura na byo, ndetse n’uko rimwe na rimwe bashobora kurengerwa n’amazina akomeye bafite.

Izi filime zose uko ari icumi, zihuriza ku kuba zigaragaza ubuzima bw’ibyamamare inyuma ya camera n’amashyi bakomerwa n'imbaga. Zerekana ko kuba icyamamare atari ukugira amafaranga gusa cyangwa gukundwa n’abantu benshi, ahubwo ari urugendo rwuzuyemo igitutu, ubwoba, ihangana no kwigomwa byinshi.

Zerekana ko hari igihe umuntu wahindutse icyamamare abura ubwisanzure, akabura amahoro, ndetse akaba yanabura urukundo nyarwo. Hari abagerwaho n’ihungabana, abandi bagatakaza abo bakunda kubera imyitwarire yabo yahinduwe n’isi y’ubwamamare.

1. The Fame Game (2022)

Iyi filime y’Abahinde yerekana ubuzima bw’umukinnyi w’icyamamare waje kwibagirana nyuma yo kuburirwa irengero. Igaragaza ubuzima bwe bwo mu muryango, amabanga yari yarahishe n’igitutu cyo kuba icyitegererezo ku bantu benshi bamukurikirana.

2. Birdman (2014)

Iyi filime yerekana urugendo rw’umukinnyi wa filime wakunzwe cyane mu bihe byashize, ariko akaza kugera mu gihe cyo guhangana no gusaza no gucika intege. Igaragaza uko ubwamamare bushobora kugenda bucogora uko imyaka ihita, n’uburyo umuntu ashobora kurwana no kongera kwisanga mu kibuga no kwiyubaka mu buzima busanzwe.

3. The Idol (2023)

Nubwo iyi filime yateje impaka, yerekana uko icyamamare kikizamuka gishobora kwinjira mu ruganda rw’umuziki kigafatwa nk’igikoresho cy’ubucuruzi n’abashoramari, aho usanga adasigirwa umwanya na muto wo kwigenga. Igaragaza igitutu cyo guhora ushaka gushimisha isi, ndetse n’ukuntu amafaranga ashobora kubangamira ubwigenge bw’umuhanzi ndetse n'ubwibyamamare muri rusange.

4. Vox Lux (2018)

Iyi filime ivuga ku mukobwa warokotse ibihe bikomeye mu buzima bwe, ariko nyuma akaza kugira izina rikomeye. Igaragaza ukuntu ubwamamare bushobora kuba nk’igihome gitwikira ibikomere by’imbere, aho umuntu yigaragariza isi nk’uwatsinze, nyamara mu by’ukuri arwana n’ububabare bukomeye butagaragarira amaso y'abantu.

5. I’m Not There (2007)

Ni filime idasanzwe igaragaramo abakinnyi batandatu, aho buri wese yerekana isura itandukanye y’umuhanzi w’icyamamare, ndetse bose bagaragaza ibice bitandukanye by’ubuzima bwe. Iyi filime yerekana uko icyamamare kigenda gihindagurika bitewe n’ibihe, aho aba akikijwe n'igitutu cy’isi n’imyemerere y’abantu batandukanye kandi nta n'umwe yifuza gutakaza.

6. Beyond the Lights (2014)

Iyi filime yerekana ubuzima bw’umuhanzikazi uri mu rugendo rwo kongera kumenyekana no kwiyubaka, nyuma yo kwibasirwa n’igitutu cyo mu ruganda rw’umuziki. Igaragaza uko ibyamamare bishobora kumvwa nk’ibikoresho by’ubucuruzi aho kuba abantu bafite ijwi n’ubwisanzure, bagatakaza umwimerere wabo ku isoko ry’imyidagaduro.

7. Glitter (2001)

Nubwo iyi filime itakiriwe neza ubwo yasohokaga, yerekana urugendo rw’umuhanzikazi uhanganye no kugumana indangagaciro ze mu gihe ari kugerageza kumenyekana no gutera imbere mu ruganda rw’umuziki. Igaragaza inzira irimo urukundo, amabanga menshi n’ishusho y’ubuzima bw'ubwamamare.

8. Notorious (2009)

Igaruka ku buzima bw’umuraperi Notorious B.I.G., ariko inatanga ishusho rusange y’ubuzima bw’ibyamamare mu muziki. Igaragaza uko umuntu ashobora gutwarwa n’ubwamamare akibagirwa aho yaturutse n’abamushyigikiye mu ntangiriro.

9. The Bling Ring (2013)

Iyi filime ishingiye ku nkuru mpamo igaragaza uko bamwe rubyiruko bashobora gushukwa n’irari ryo kubaho nk’ibyamamare, bakishora mu byaha kubera ubushake bwo kwigana ubuzima butari ubwabo. Ni inkuru yerekana uko abantu bashobora gukururwa n’ubwamamare nyamara mu by'ukuri batabisobanukiwe.

10. A Star is Born (2018)

Iyi filime igaragaza uko igitutu cy’itangazamakuru, ishyari riva mu bantu bakorana, n’ubwoba bwo gusimburwa bishobora kuvangira urukundo no guhindura burundu imibereho y’umuntu. Nubwo impano iba ihari, ubuzima bwo mu ndorerwamo y’itangazamakuru buba butandukanye cyane n’ukuri ko ku mitima ya benshi mu byamamare.

Ubwamamare ni inzozi kuri benshi, ariko ku babugezemo, hari abemeza ko bushobora no kuba umutwaro uremereye ku babwinjiyemo nabi.

 





TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND