Inkundura yo guhana ibitari kugenda neza mu ikipe ya Rayon Sports yakomereje ku munyezamu Khadime Ndiaye ndetse na Visi Kapiteni wayo Aimable Nsabimana.
Nyuma y'uko ikipe ya Rayon Sports yahagaritse umutoza mukuru Robertinho n'umutoza w'abanyezamu Andre Mazimpaka, ubu amakuru ahari ni uko iyi kipe yavukiye i Nyanza yamaze guhagarika abakinnyi babiri aribo umuzamu Khadime Ndiaye na Visi kapiteni Aimable Nsabimana, aba bakaba batazajyana n'ikipe gukina umukino wa 1/2 ubanza izakina na Mukura kuri uyu wa Kabiri.
Impamvu nyamukuru yo guhagarika umunyezamu Khadime Ndiaye, InyaRwanda.com yamenye ko ari mu bakinnyi bivugwa ko bariye ruswa ndetse akagira uruhare mu bitego Rayon Sports yatsinzwe mu mukino yanganyijemo na Marines FC.
InyaRwanda kandi ifite amakuru avuga ko mbere y'umukino wa Marines FC ubuyobozi bwa Rayon Sports bwavumbuye ko hari abakinnyi bakenyereye ku mafaranga ataraturutse muri Rayon Sports maze bukaza kubaganiriza ngo baze kwitwara neza basebye uwo wabatamije ariko umunyezamu Khadime Ndiaye akabirengaho ndetse akaba ashinjwa kuba yaritsindishije.
Visi kapiteni Aimable Nsabimana we, InyaRwanda yamenye ko ashinjwa kuba yari mu bari ku isonga mu kugumura bagenzi be ubwo ikipe yari yarafashe umwanzuro wo kudakora imyitozo abakinnyi batarabona umushahara mu ntego yagiraga iti " We Can't until we get our Salary"
Ku wa Gatandatu nibwo abakinnyi ba Rayon Sports basubukuye imyitoza bari bamaze iminsi itanu badakora nyuma yo kubona umushahara w'ukwezi kumwe, ariko nabwo igakorwa habayemo igitsure gikomeye cyane kuko bo bifuzaga guhembwa amezi abiri.
Nsabimana Aimable ntabwo azajya na na Rayon Sports i Huye
Khadime Ndiaye arakekwaho kwakira indonke agatsindisha ikipe
TANGA IGITECYEREZO