Kigali

Mohamed Salah yakuyeho agahigo ka Thierry Henry na Haaland

Yanditswe na: ISHIMWE Walter
Taliki:14/04/2025 9:40
0


Mohamed Salah, rutahizamu w’ikipe ya Liverpool, akomeje kwandika amateka muri Premier League nyuma yo gutanga "assist" yatumye yandika izina rye mu mateka y’abakinnyi bagize uruhare runini mu bitego byinshi mu mwaka umwe wa shampiyona.



Ejo ku  Cyumweru tariki 13 Mata 2025, Salah yatanze umupira wavuyemo igitego cya Luis Diaz ku mukino Liverpool yatsinzemo West Ham ibitego 2-1 kuri Anfield, byatumye agira uruhare rw’ibitego 45 muri uyu mwaka w’imikino ya Premier League.

Uyu Munya-Misiri w’imyaka 32, yari ku rwego rumwe na Thierry Henry na Erling Haaland, bombi bari bafite agahigo ka 44, ariko we akaba  yakarenze, yiharira amateka nk'umukinnyi wagize uruhare runini mu bitego byinshi mu mwaka umwe wa shampiyona kuva Premier League yashingwa.

Uyu musaruro waje nyuma y’iminsi ibiri gusa Salah yongereye amasezerano mashya y’imyaka ibiri yo kuguma muri Liverpool kugeza mu mpeshyi ya 2027, ibintu byashimishije cyane abakunzi b’iyi kipe yambara umutuku.

Salah amaze gutsinda ibitego 27 muri Premier League uyu mwaka, ibimushyira hafi cyane y’umwaka we wa mbere muri Liverpool (2017/18) ubwo yatsindaga 32. Uyu musaruro utuma uyu mwaka we wa 2024/25 ugaragara nk’uwamubereye mwiza cyane kuva yagera i Anfield.

Salah yagize Ati: “Ndishimye ko twabikoze mbere y’uko shampiyona irangira. Nizeye ko na Virgil Van Dijk bizamugendekera neza. Yafata umwanzuro ashaka, ariko jye ndifuza ko azaguma hano umwaka utaha.”

Ni ku nshuro ya mbere kandi kuva mu mwaka wa 2019/20, umukinnyi atanze assists 18 muri shampiyona, nyuma ya Kevin De Bruyne wa Manchester City wari waratanze 20. Salah ashobora no kurenza uwo musaruro kuko asigaranye imikino 6 yo gusoza shampiyona.

Intsinzi ya Liverpool kuri West Ham yatumye bakomeza kurusha abandi ku rutonde rwa Premier League, aho barusha Arsenal amanota 13. Ibi bivuze ko bashobora gukura igikombe mu minsi mike.


Mohamed Salah yakuyeho agahigo ka Henry na  Haaland





TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND