Mu gihe Abanyarwanda bibuka ku nshuro ya 31 Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda mu 1994, Itorero ry’Ivugabutumwa ry’Inshuti mu Rwanda ryibutse mu gikorwa cyabereye i Kanombe ku itorero rya EEAR (Eglise Evangelique Des Amis Au Rwanda).
Umuvugizi w’Itorero ry’Inshuti mu Rwanda, Pastor Mupenda Aaron, yavuze ko Itorero ashumbye ryashyizeho ibikorwa bitandukanye bigamije guhumuriza abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi no kubafasha kwiyubaka.
Ibi, uyu muyobozi yabitangaje kuri uyu wa Gatandatu tariki 12 Mata, ubwo habaga igikorwa cyo kwibuka ku nshuro ya 31 Jenoside yakorewe Abatutsi muri Mata 1994, aho iri torero ryibukaga abari Abakristo baryo bagera kuri 35 babashije kumenyekana ndetse n’abandi batari bamenyekana bishwe muri Jenoside, ndetse n'abanyeshuri hamwe n'abarezi bahoze babarizwa mu ishuri rya SGFK riherereye i Kagarama mu Mujyi wa Kigali.
Ni igikorwa cyabanjirijwe no gushyira indabo ahari ikimenyetso kiriho amazina y'abishwe muri Jenoside yakorewe AbatutsiMu ijambo rye, Pastor Mupenda yagize ati: "Ni ukuvuga ngo urugo rw'amahoro, rwakiraga abantu bafite ibisebe, bafite ibikomere batandukanye, hakabaho kubahumuriza. Tubabwira amateka, haba ari ayabayeho, asa n'ayacu ku Isi, ndetse na none dufite n'abajyanama babyigiye, bazi uburyo bwo kuganiriza abafite ibikomere no kubafasha."
Maniraguha Solange yavuze ko mu muryango w'abana 9 bavukanaga na we, basigaye ari batatu gusa kandi ari imfubyi. Mu buhamya bwe, agaruka ku nzira y'umusaraba yanyuzemo ngo arokoke Jenoside yagize ati: "Nari ndi muri ETO kugera ku itariki ya 11 Mata ubwo abavandimwe banjye, ababyeyi banjye, benedata , abaturanyi, batangiraga inzira y'umusaraba, ariko njyewe nza kugira umugisha w'uko nagize umuntu washoboye kumfata arandokora, arangendana kubera ko yari umwe mu bakozi bakoreraga imiryango mpuzamahanga."
Uhagarariye abarokotse Jenoside akaba n’umuyobozi w’inama y’umwaka y’abagore muri EEAR, Madamu Uwiragiye Genevieve yashimiye iri torero ryakoze ibishoboka byose rigafasha abarokotse, binyuze mu kubaba hafi, kubaremera no kubereka ko ari ab'umumaro ku itorero no ku gihugu muri rusange.
Ati: "Duhita dufata umwanzuro wo gushyira hamwe, twishyira hamwe, turavuga ngo natwe tugomba gukira ibikomere ndetse n'itorero ryacu rikadufasha. Ni muri urwo rugendo twateye intambwe turavuga ngo tugomba kujya twibuka mu Itorero ryacu ry'Ivugabutumwa ry'Inshuti mu Rwanda, abari ababyeyi, abari abarezi, ndetse n'abasengeraga mu itorero ryacu, twishyira hamwe, itorero riradufasha, rigira ibikorwa rikorera bamwe muri twebwe, harimo kubasura, kubaremera, [...] Kugeza uyu munsi turi ababyeyi, twarabyaye, dufite abana badukomotseho ndetse no mu itorero ryacu turakomeye, dufite umumaro. Urugendo rwacu kugeza uyu munsi, tumeze neza twariyubatse."
Umuhanzi Musinga niwe
afashije abitabiriye iki gikorwa kwibuka abyinyujije mu bihangano bye bijyanye
no Kwibuka inzirakarengane zazize Jenoside yakorewe Abatutsi. Mu ndirimbo yaririmbye, harimo iyitwa 'Mwakire Indabo,' 'Mbwira' n'izindi.
Iki gikorwa, cyitabiriwe n'ubuyobozi bw'Akarere ka Kicukiro, IBUKA, abo mu miryango y'abasengeraga muri EEAR bishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi, ndetse n'abakristu b'Itorero ry'Ivugabutumwa ry'Inshuti mu Rwanda biganjemo abateranira mu Mujyi wa Kigali.
Itorero ry'Ivugabutumwa ry'Inshuti mu Rwanda ryibutse ku nshuro ya 31 inzirakarengane zazize Jenoside yakorewe Abatutsi
Hibutswe abahoze ari abakristo ba EEAR, abahoze ari abanyeshur ba CGFK n'abari abarezi babo bishwe bazira uko bavutse
Hashyizwe indabo ku ibuye ry'urwibutso
Hacanwe urumuri rw'icyizere
Uhagarariye abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi muri EEAR, Uwiragiye Genevieve yahamije ko hamwe no gufashwa n'Itorero uyu munsi abarokotse bakomeye kandi bamaze kwiyubaka
Amashami yarashibutse
Ni igikorwa cyitabiriwe ku bwinshi
TANGA IGITECYEREZO