Kigali

Katy Perry n'abagore bagenzi be banditse amateka mu isanzure

Yanditswe na: Kubwayo Jean de la Croix
Taliki:14/04/2025 17:09
0


Umuhanzikazi w’icyamamare mu Isi, Katy Perry, yakoze amateka ubwo yitabiraga urugendo rw’icyogajuru cy’ikigo Blue Origin cya Jeff Bezos, rugamije gutuma abantu basanzwe babasha kugera mu isanzure.



‎Uyu muhango wabaye ku wa Mbere, tariki ya 14 Mata 2025, aho icyogajuru New Shepard cyatwaye Katy Perry n’abandi bagore batanu bafite amateka akomeye mu nzego zitandukanye.

Abo barimo: Lauren Sánchez (umunyamakuru akaba n’umugore wa Jeff Bezos), Gayle King (umunyamakuru wa CBS), Aisha Bowe (injeniyeri w’ikirere), Amanda Nguyen (impirimbanyi y’uburenganzira bwa muntu), na Kerianne Flynn (umuhanga mu gutunganya filime).

‎Uyu ni wo mwanya wa mbere abagore bonyine bitabiriye urugendo rw’ikirere kuva mu 1963, ubwo Valentina Tereshkova yabaye umugore wa mbere wagiye mu isanzure.

‎Nk’uko byatangajwe na CNN Entertainment, Katy Perry yanditse kuri Instagram amagambo y’amarangamutima agira ati:‎ “Maze imyaka 15 nifuza kujya mu isanzure, ejo inzozi zanjye ziba impamo.”

‎Yavuze ko nubwo yakuriye mu buzima bugoye, atigeze acika intege ku nzozi ze. Ati: ‎“Ndashaka kuba urugero rwiza ku mukobwa wanjye n’abandi bana bose, ko abagore bashobora kugera kure mu bitekerezo no mu bikorwa.”

‎Iki gikorwa cyakurikiwe n’abantu benshi b’ibyamamare barimo Oprah Winfrey, Kris Jenner na Khloe Kardashian, bishimiye cyane intambwe Katy Perry ateye.

‎Nubwo muri 2022 habaye ikibazo ku cyogajuru cya Blue Origin kitari gitwaye abantu, iyi sosiyete yemeje ko kuri iyi nshuro yifashishije ibikoresho bishya byizewe kandi bifite umutekano usesuye.

‎Ubutumwa bw’abafana bwakusanyijwe bukajyanwa mu isanzure, buzagarurwa nk’urwibutso rwerekana uburyo tekinoloji n’uburinganire bihuzwa mu guhindura amateka.

‎Uru rugendo rufatwa nk’intambwe ikomeye mu guteza imbere uburinganire mu bumenyi n’ikoranabuhanga, ndetse rukanahindura uko abantu batekereza ku buryo abagore bashobora kugira uruhare rukomeye mu bijyanye n’ikirere n’ubushakashatsi.

 Lauren Sánchez, Gayle King, Aisha Bowe, Amanda Nguye na Kerianne Flynn bari kumwe na Katty Perry






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND