Kigali

Ibyo wamenya kuri filime ‘Beyond the Genocide’ ya Zion Sulaiman yerekaniwe i Kigali no muri Canada-AMAFOTO

Yanditswe na: Janvier Iyamuremye
Taliki:14/04/2025 18:50
0


Zion Sulaiman Matovu Mukasa yatangaje ko nyuma yo kumurikira i Kigali filime “Beyond the Genocide” yatangiye no kwerekanwa mu Mijyi itandukanye muri Canada, mu rwego rwo kugaragaza amateka y’ukuri kuri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, muri iki gihe u Rwanda n’Isi bibuka ku nshuro ya 31 Jenoside yakorewe Abatutsi.



Zion yamuritse bwa mbere iyi filime mu gikorwa cyabereye ku Rwibutso rwa Jenoside rwa Kigali ruherereye ku Gisozi, ku wa 8 Mata 2025. Ni filime amaze igihe kinini akoraho, ndetse yayishyize ku mbuga zitandukanye ku wa 11 Mutarama 2025. 

Ni yo filime ya mbere ashyize hanze mbarankuru (Documentary), ariko asanzwe afite izindi zirenga 10. Uyu musore yatangiye urugendo rwa sinema mu 2016.

Mu 2018 ni bwo yaje mu Rwanda akora filime zirimo iyiswe “Dangerous Mom”, “Nailed”, “2020 Series”, “Alisa”, “Injustice” yerekanwe kuri Zacu TV na “Zamani” yagiye hanze mu 2023.

“Beyond the Genocide” ni filime mbarankuru yakozwe igaragaza urugendo rubabaje Abatutsi banyuzemo mu gihe cya Jenoside yakorewe Abatutsi, ikanagaragaza urugendo rwo kwiyubaka Abanyarwanda banyuzemo nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

Zion wayikoze yayikoze mu buryo bw’ibihe bikomeye by’icuraburindi ry’ubumuntu, ariko kandi ikerekana imbaraga zidasanzwe zo kubabarira, kwihangana no kongera kwiyubaka nk’igihugu.

Binyuze mu buhamya bw’abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi, amashusho y’amateka ataraboneka henshi ndetse n’amafoto meza agaragaza ubuzima, iyi filime ikujyana mu rugendo rw’amarangamutima rwerekana uko igihugu cyahuye n’ibikomere ariko kigahaguruka.

Igaragaza imbaraga z’Abanyarwanda mu kwiyubaka no kwerekana ko icyizere gishobora kuvuka n’iyo umuntu anyuze mu bubabare budasanzwe.

Igaragaramo Bush wabaye Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, harimo kandi uwarokotse Jenoside uvuga ko Jenoside yakorewe Abatutsi yabaye biturutse ku buyobozi bubi bwabibye amacakubiri. Ati "Abaturage iyo batagira imyumvire ngo bumvire, ntabwo ubwicanyi bwari kuba."

Yunganirwa n'undi uvuga ko Jenoside yabaye umusaruro mubi w'urwango rwabibwe igihe kinini, kuko "Umuntu yakubwiraga ko Umututsi yakuyoboye igihe kinini akumvisha umuhutu uburyo umututsi ari umuntu mubi"

Ubwo yamurikaga iyi filime, Zion yabajijwe iki kibazo kigira kiti “Wowe nk’Umunyarwanda ufite inkomoko no muri Uganda, wavukiye hanze y’u Rwanda kandi nyuma ya Jenoside, uhagaze nk’ijwi rishya kuri aya mateka. Ni uruhe rugendo rwatumye ukora filime “Beyond the Genocide” no kwiga ayo mateka?”

Maze asubiza agira ati “Navutse nyuma ya Jenoside, ariko n’ubwo ntayibayemo, numva umutwaro w’ingaruka zayo ku buzima bwacu. Nakuriye hanze ya Rwanda, numva ibice by’amateka—ibice bito by’inkuru zitubwira ibyabaye ku gihugu cyanjye, ariko kenshi zitavugwa natwe ubwacu. 

Gukora “Beyond the Genocide” byari uburyo bwo kwisubiza iyo nkuru, kwigira ku buhamya bw’abarokotse no kubatega amatwi ku buryo buhamye. Iyi filime yabaye ishuri ryanjye bwite, ndetse n’icyubahiro nahaye igihugu cyanjye—ntewe n’inyota yo kumenya aho dukomoka no kumenya uko twakomeza kubaho mu kuri no mu cyubahiro.”

Zion yasobanuye ko inkuru zose ziri muri iyi filime ari mpamo, kandi ko yaganiriye na bamwe mu barokotse Jenoside. Avuga ati “Nabigenje mu kuri no mu cyubahiro. Inkuru zose ziri muri iyi filime ni impamo […] Mbere na mbere nubatse icyizere, hanyuma nemera ko ari bo bemeza icyo bashaka gusangiza n’icyo bashaka kugumana. Intego ntiyari iyo gukiza ububabare, ahubwo yari iyo kubuha agaciro. Nizera ko ubuvugizi bubaho budakomeretsa. Ukuri ntigusaba gusakuza—bisaba kuba nyakuri gusa.”

Binyuze mu bikorwa byo kwibuka byateguwe n’umuryango Page- Rwanda, iyi filime yerekaniwe mu Mujyi wa Montréal mu gihugu cya Canada, ku wa 12 Mata 2025.

Iyi filime yerekanwe mu rwego rwo kwigisha amateka no kubungabunga ukuri kuri Jenoside. Herekanwe kandi indi filime yitwa “Exposition cartographie de la mémoire au mémorial de Gisozi”, yakozwe na Prof. Sébastien Caquard wo muri Concordia University afatanyije n’abagize PAGE-RWANDA.

Ni mu gikorwa cyabereye muri Kaminuza ya Concordia i Montréal, kitabirwa n’abantu basaga 300.

PAGE-RWANDA yateguye iki gikorwa ku bufatanye n’Ikigo cya Concordia gishinzwe Ubuhamya n’Ububiko bw’Amateka (Center for Oral History and Digital Storytelling - COHDS). Cyaranzwe n’ibiganiro byubaka byagarutse ku mateka, ukuri, no guhangana n’ingaruka za Jenoside hakoreshejwe ubuvanganzo bw’amashusho.

Mu bitabiriye iki gikorwa harimo abayobozi batandukanye b’Abanyarwanda baba muri Canada barimo Bertin Muhizi, Perezida wa PAGE-RWANDA; Patrick Ndengera, Perezida wa RCA Canada; na Philippe Nshuti, Perezida wa RCA Montréal.

Hari kandi n’abashakashatsi barimo Prof. Sébastien Caquard, wasangije abitabiriye umushinga we w’ubushakashatsi ku buryo ikarita (cartographie) ikoreshwa mu kubungabunga amateka y’abarokotse Jenoside, afatanyije na PAGE-RWANDA.

Mu ijambo rye, Perezida wa PAGE-RWANDA, Bwana Bertin Muhizi, yibukije urubyiruko inshingano rukwiye kugira mu kubungabunga amateka n’ukuri kuri Jenoside yakorewe Abatutsi.

Yagize ati “Muri aba banyabigwi b’ejo hazaza, mwe murinda ukuri. Uruhare rwanyu ni ingenzi cyane mu gukomeza kwibuka, guha icyubahiro abazize Jenoside n’abayirokotse, no kurinda ko amateka yacurikwa. Mwige, mwibuke kandi musangize abandi ukuri, kugira ngo ibyo twanyuzemo bitazasubira ukundi.”

Ibi bikorwa biri mu murongo wo gukomeza guharanira ko ukuri ku mateka y’u Rwanda kutazimanganywa, by’umwihariko binyuze mu ruhare rw’abari hanze y’u Rwanda.

Zion Sulaiman Matovu Mukasa, ni umusore w’Umunyarwanda w’imyaka 26 wavukiye muri Uganda watangiye urugendo rwa sinema mu 2016- Agaragaza ko yafashe icyemezo cyo gukora iyi filime, kubera ko yashakaga kugaragaza ukuri kw’amateka
 

Filime ‘Beyond the Genocide’ ya Zion yerekaniwe mu Mujyi wa Montreal muri Canada, ku wa 12 Mata 2025 mu rwego rwo kugaragaza uko Jenoside yateguwe ikanashyirwa mu bikorwa


 

Iyi filime yatunganyijwe na kompanyi yitwa Zion Films. Incamake y'iyi filime cyangwa se 'Trailer' ifite iminota 3 n'amasegonda 10'




Ku wa 8 Mata 2025, abantu banyuranye bitabiriye igikorwa cyo kumurika filime ‘Beyond the Genocide’ cyabereye ku rwibutso rwa Jenoside rwa Kigali

Umuyobozi w’Inama y’Igihugu y’abahnazi, Niragire Marie France yitabiriye iki gikorwa 

Uyu musore umaze gutunganya filime zigera kuri 11. ‘Beyond the Genocide’ yakoze igaragaza ubuzima bw’abarokotse Jenoside   

KANDA HANO UREBE INCAMAKE Y’IYI FILIME ‘BEYOND THE GENOCIDE’ YA ZION MUKASA






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND