Uruganda rukora imodoka zikoresha amashanyarazi rwa Tesla, rwatangaje ko ruhagaritse kwakira abifuza kugura imodoka za Model S na Model X mu Bushinwa.
MIzi modoka, zikorwa muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, zanyuzwaga ku isoko ry’u Bushinwa biciye mu buryo bwo kuzitumiza (importation), ariko ubu ntizigicuruzwa binyuze ku rubuga rwa Tesla mu Bushinwa cyangwa kuri WeChat mini program.
Icyemezo cya Tesla kije mu gihe intambara y’ubucuruzi hagati ya Amerika n’u Bushinwa ikomeje gufata indi ntera.
Ku wa Gatanu, u Bushinwa bwazamuye imisoro ku bicuruzwa bivuye muri Amerika bigera kuri 125%, nyuma y’aho Perezida Donald Trump afashe icyemezo cyo kuzamura imisoro ku bicuruzwa by’u Bushinwa kugeza kuri 145%. Iyi misoro myinshi igira ingaruka zikomeye ku biciro by’imodoka za Tesla zikorerwa muri Amerika aho zigera mu Bushinwa zihenze.
Nubwo nta mpamvu yatanzwe ku mugaragaro, abasesenguzi bavuga ko Tesla yahisemo guhagarika kwakira abifuza gutumiza izo modoka zihenze cyane ku isoko, bityo zikaba zitarimo gupfa kugurwa.
Mu mwaka wa 2024, u Bushinwa bwari bwatumije imodoka 1,553 za Model X na 311 za Model S, zingana no munsi ya 0.5% by’imodoka zose Tesla yacuruje ku isoko uwo mwaka.
Nk'uko tubikesha CNN, Tesla ntabwo iri guhura n’ihungabana rikomeye kuko imodoka nyinshi icuruza mu Bushinwa, nka Model 3 na Model Y, zikorerwa mu ruganda rwayo ruherereye i Shanghai. Ziriya modoka kandi ni zo zigize igice kinini cy’izo yohereza mu Burayi.
Icyakora, Tesla ikomeje kunanizwa no guhangana gukomeye kw’inganda z’Abashinwa nka BYD, zikora imodoka zihendutse kandi zigezweho. Kugabanyuka k'udushya mu modoka zayo zo mu rwego rwo hejuru hamwe n’ingaruka za politiki ya Elon Musk biri kugira uruhare mu kugabanya isoko ryazo, aho mu mezi atatu ya mbere y’uyu mwaka, ibyoherezwa ku isoko byagabanyutseho 25%.
TANGA IGITECYEREZO