Mu minsi yashize, Amerika n’Ubushinwa byakanyujijeho ndetse na n'ubu bikaba bikomeje kumvana imitsi aho buri gihugu kiri kuzamura imisoro itakwishyurwa ku bicuruzwa biva mu kindi gihugu.
Benshi
bakunze kubona Bambara imyambaro yakorewe mu Bushinwa bakagira ngo Amerika yo
ntifite inganda nyinshi zikora imyambaro.
Benshi
bakunze kumva abagura telefone bavuga ngo ‘Gura aka gaterefone ni akanyamerika’
bakagira ngo mu Bushinwa siho hakorerwa telephone nyinshi kandi zigezweho.
Amerika
n’Ubushinwa ni bimwe mu bihugu bifite isoko rinini ku Isi mu bijyanye
n’ubucuruzi cyane cyane bw’ibikomoka mu nganda kuko ibi bihugu byombi biri mu
bya mbere bifite inganda nyinshi.
Mu
mwaka wa 2023, Amerika yinjije ibicuruzwa bifite agaciro Miliyari $448.02
bivuye mu Bushinwa mu gihe ubushinwa bwo bwinjije ibicuruzwa bifite agaciro ka Miliyari
$165.16 bivuye mu Bushinwa.
Ibicuruzwa
byinjiye muri Amerika bivuye mu Bushinwa birimo Ibikoresho by’amashanyarazi
n’ikoranabuhanga bifite agaciro ka Miliyari $126.7, Imashini zitandukanye
(moteri, ibikoresho) bifite agaciro ka Miliyari $85.9, Ibikinisho n’ibikoresho
by’imikino bifite agaciro ka Miliyari $33.4, Intebe, ameza n’ibikoresho byo mu
nzu bifite agaciro ka Miliyari $20.3, Plastike n’ibikoresho bikozwe muri
plastike bifite agaciro Miliyari $20.2 n’ibindi byinshi.
Ibicuruzwa
byinjiye mu Bushinwa bivuye muri Amerika birimo ibikomoka kuri peteroli
n’ingufu bifite agaciro ka Miliyari $22.4, Imashini zitandukanye ziifite
agaciro ka Miliyari $20.1, Ibikomoka ku buhinzi (soya, ibigori…) bifite agaciro
ka Miliyari $16.0, Ibikoresho by’ikoranabuhanga n’amashanyarazi bihagaze
Miliyari $14.1, Ibikoresho by’ubuvuzi bihagaze Miliyari $13.7, Ibinyabiziga bya
miliyari $10.6 n’ibindi bitandukanye.
Urebye
icyuho kiri mu bucuruzi bw’ibi bihugu byombi (Market gap) usanga Amerika ariyo
ifite icyuho kuko ariyo yatumije byinshi mu Bushinwa kuruta ibyo Ubushinwa
bwatumije dore ko Amerika ifite igihombo cya Miliyari $282.86.
N’ubwo
bimeze gutyo, Amerika niyo yafashe iya mbere mu kuzamura imisoro ku bicuruzwa
bitumizwa hanze mu rwego rwo kongerera imbaraga inganda z’imbere muri Amerika
no gukundisha abanyamerika ibikorerwa iwabo.
Amerika
igishyiraho imisoro myinshi, Ubushinwa nabwo bwahise busubiza Amerika nabwo
bushyiraho imisoro igera ku 125% ku bicuruzwa byose bikomoka muri Amerika.
N’ubwo buri ruhande rufite impamvu zarwo, hari ingaruka mbi bigomba kugira kuri
ibi bihugu.
Ingaruka
kuri Amerika:
Byinshi
mu bicuruzwa byo mu nzu, ikoranabuhanga n’imyambaro bituruka mu Bushinwa. Iyo
bashyizeho imisoro myinshi, abacuruzi bo muri Amerika barahenda, bigatera izamuka
ry’ibiciro.
Abacuruzi
bo muri Amerika bashobora guhura n'ikibazo cyo kubura ibikoresho fatizo byari
biturutse mu Bushinwa. Bimwe muri ibyo bicuruzwa nibyo bifashisha mu gukora
ibindi.
Abahinzi
bo muri Amerika bafite isoko rinini cyane mu Bushinwa bityo mu gihe iryo soko
ryaba nk’irifunzwe kubera imisoro, babura isoko byanatuma umusaruro wabo
wangirika mu gihe baba bakiri gushaka ahandi amasoko.
Ingaruka
ku Bushinwa
Amerika
ni isoko rinini cyane ku bicuruzwa byakorewe mu Bushinwa. Kugabanyuka kw’ibyo
yoherezayo bihungabanya ubukungu bwabwo.
Ibigo
bikomeye (nk’ibikora za mudasobwa, telefoni...) byagiye byimurira inganda mu
bindi bihugu nka Vietnam, Mexico n’u Buhinde kugira ngo byirinde imisoro. Ibi
bisobanuye kubura imirimo mu Bushinwa.
U
Bushinwa bukeneye ibikomoka kuri peteroli na soya byo muri Amerika kuko byinshi
mu bitumizwa muri Amerika harimo n’ibyo kurya byabasha guhaza abarenga miliyari
batuye mu Bushinwa. Mu gihe byahagarara, byabanza kubera ihurizo abaturage bo
mu Bushinwa.
Ibi
bigaragaza ko nubwo buri gihugu kihagazeho kandi kidashaka kuva ku izima, ibi
bihugu byose bigomba kugerwaho n’ingaruka zo kuzamura imisoro ariko byose
rubanda giseseka akaba aribo bagomba kubigenderamo.
Ibiciro
muri Amerika bizazamuka ku bicuruzwa byavaga mu Bushinwa kandi nubundi bisanzwe
ari byinshi ndetse imirimo mu Bushinwa ishobora kuzacyendera mu gihe hatizwe
andi mayeri.
Nyamara
nubwo bimeze gutyo, buri gihugu kizi imbaraga zacyo ndetse n’aho gifite
imbaraga nke byumvikana ko bishoye muri iyi ntambara bazi neza uburyo bwo
kuyirwana kuko nk’Ubushinwa bufite isoko rinini ku mugabane wa Afurika,
bushobora gushyira imbaraga mu kohereza ibicuruzwa byabwo ku mugabane wa Afurika
hanyuma Amerika nayo ikaba yashaka izindi ngamba z’aho guhahira.
TANGA IGITECYEREZO