Kigali

Wari uzi ko amafaranga wirirwa uhiga afitwe na bamwe badashaka no kuyarekura?

Yanditswe na: Tuyihimitima Irene'
Taliki:14/04/2025 15:30
0


Mu bice byinshi by’isi, ubusumbane mu bukungu burarushaho gufata indi ntera, ndetse byabaye nk’ibisanzwe nubwo bitabura guteza impungenge. Muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, abantu bake cyane bangana 0.1% by’abatuye iki igihugu — bafite umutungo ungana n’uwa 90% by’abaturage bose.



Ku rwego rw’isi, abantu umunani gusa bafite umutungo ungana n’uwa kimwe cya kabiri cy’abantu bose batuye iyi si. Mu by’ukuri, Leta Zunze Ubumwe za Amerika ishobora guca burundu ikibazo cy’abatagira aho baba, hifashishijwe 2% gusa by’umutungo w'abamiliyaderi babiri nka Jeff Bezos na Bill Gates. Naho ku rwego rw’isi, 2% gusa by’umutungo w'abamiliyaderi bose byakuraho ubukene bukabije.

Igitangaje kurushaho ni uko bene uwo mutungo badakenera no kuwutakaza kuko binjiza byinshi kurusha ayo basohora angana na 2% buri mwaka. Nubwo ibi birimo ukuri kudashidikanwaho, abantu baracyagaruka ku mpamvu zimwe na zimwe zidasobanutse, igihe cyose havuzwe igitekerezo cyo kugabanya ubusumbane binyuze mu isaranganywa ry’umutungo.

Impamvu zitangwa kenshi usanga zivuga ko abakire bazakomeza gushaka uko birengera mu misoro mishya, ikindi abakire babyuka kare bagakora cyane, niyo mpamvu bakwiye ibyo bafite. N’iyo byashoboka ko hasaranganywa umutungo, ngo ntibikwiye kuko byahungabanya sosiyete, ariko se, hari ibimenyetso bifatika bigaragaza ko izo mpamvu zifite ishingiro?

Umwanditsi Tom Malleson, umwarimu muri King’s University College muri Kaminuza ya Western (Canada), yamaze imyaka irenga itanu akora ubushakashatsi bwimbitse ku kibazo cy’ubusumbane. Mu gitabo cye gishya, Against Inequality: The Practical and Ethical Case for Abolishing the Superrich, cyasohowe n’inzu ya Oxford University Press.

Ibyo yagaragaje biratangaje:

Abakire benshi banyereza imisoro, ariko guverinoma zishaka kwinjiza ayo mafaranga zifashishije uburyo butandukanye burimo. Gushyiraho amategeko agenga imisoro, kongera abagenzura imisoro, kwemeza amabanki gutanga amakuru ku gihe, n’ibihano bikomeye ku bujura bw’imisoro.

Niba abakire bajya bafungwa nk’uko aborohejwe bafungwa kubera kwiba duke, ubwo buryo bw’uburiganya bwaragabanuka. Abunganira abakire mu kunyereza imisoro na bo bashobora kubazwa ibyaha bakajyanwa mumategeko.

Ibi byose byakozwe n’ibihugu byinshi mu mateka, nko mu Ntambara ya Kabiri y’Isi, Amerika yashyizeho igipimo cya 94% cy’imisoro ku bakire cyane. Muri Suwede, Danemark, n’u Bwongereza, imisoro kuri barwiyemeza mirimo bakomeye yageze hejuru ya 90% kugeza mu myaka ya 1970.

Ese nta ngaruka mbi byagira? Ubushakashatsi bugaragaza ko ibyiza biruta kure ibibi.

Ntaho bigaragara ko imisoro ihanitse ituma abakire bareka gukora. Ninde watekereza ko LeBron James yareka gukina umupira kubera imisoro? Icyo benshi bashishikazwaho ni icyubahiro, imbaraga n’urukundo rw’ibyo bakora. Ikibazo cy’uko imisoro ihanitse yagabanya ishoramari na cyo cyagaragajwe nk’ikitari ukuri. Ahubwo iyo Leta ikusanya imisoro ikayikoresha neza, ubukungu burushaho gukura.

Abakire 20 ba mbere ku isi basohora carbone inshuro 8,000 kurusha miliyari imwe y’abantu bakennye. Imisoro ku bakire yashorwa mu mishinga irengera ibidukikije nka transport rusange. Ubusumbane bukuraho uburenganzira bw’abaturage. Abahanga bagaragaje ko muri Amerika, abaturage batajya bagira ijambo mu ifatwa ry’ibyemezo bya politike.

Abatishoboye muri Chicago bafite icyizere cyo kubaho gito cyane ugereranyije n’abakire — hafi icyinyuranyo cy’imyaka 30 y’itandukaniro. Iyo abantu bahagaze neza m’ubukungu, urwango rushingiye ku moko n’amacakubiri biragabanuka. Ubusumbane butuma abantu batizerana, barwara mu mutwe, bagakora ibyaha, gusaranganya umutungo byongera ubumwe n’ubwiyunge.

Ese abakire barabikwiye koko?

Icyo benshi bita "meritocracy" ngo umuntu agira ibyo ageraho kubera ubwenge, imbaraga cyangwa umuhate — si ukuri. Abantu bose baba baragize amahirwe atandukanye. 

Hari abarazwe umutungo, amashuri meza, imiryango ibafasha; abandi bakarerwa mu bukene, ivangura, ihohoterwa. Umutungo w’abakire benshi ugizwe n’ibyo abandi bakoze: abakozi, abarezi, ibikorwaremezo, amategeko abakingira. Nta wikorera wenyine; dutegurirwa n’abandi.

Nk’uko umwanditsi w’amateka Howard Zinn yabivuze, “Tugomba guha abantu ibyo bakeneye: ibiribwa, imiti, umwuka mwiza, amazi meza, ibiti n’ubusitani, amazu meza, akazi gahagije, n’igihe cyo kuruhuka. Ntitugomba kwibaza ngo 'ese barabikwiye?' Buri muntu arabikwiye.” Ntitugomba gukenera ba super-rich ahubwo isi yaba nziza kurushaho badahari.






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND