Mu biro by’ikigo gikora ubucuruzi n’itangazamakuru, Big Time Advertising & Marketing giherereye hafi ya St. Louis, Umuyobozi wacyo Mukuru, Terry MacCauley akunze gukoresha urwenya igihe ibintu bihangayikishije bikomeje kwiyongera mu rwego rwo kurinda abakozi be igitutu.
Ni uburyo bwe bwo kugabanya igitutu no gukomeza guhumuriza abakozi be mu gihe isoko ry’imari rihindagurika umunsi ku wundi, hatangwa ubutumwa bushya kuri politiki y’ubukungu, ndetse no kwiyongera k'ubwoba bw’intambara y’ubucuruzi.
Nk'uko MacCauley yabyanditse ku rubuga rwa X ku itariki ya 4 Mata, ubwo isoko rya Dow Jones ryagabanyukaga "Uyu munsi ni mwiza cyane ku kazi, nubwo isoko ry’imari riri kugwa cyane".
Iyi mvugo isekeje itanga ishusho y’uko abantu benshi yaba abayobozi cyangwa abakozi basanzwe batakibasha kwibanda ku mirimo yabo kubera impinduka zidashira ziri ku isoko ry’imari, imisoro mishya n’ibyemezo bya politiki bigira ingaruka zitaziguye ku bukungu.
Nk'uko tubikesha Business Insider, Erika, umubyeyi ukorera i Buffalo, New York, yagize ati: "Kuba ndi umubyeyi wibarutse vuba n’akazi ndimo ni ibintu bintera stress cyane. Ibintu biri kuba ku isoko bigira ingaruka ku bigo dukoreramo, kandi mfite ubwoba ko n’ububiko rusange ntakirimo kubera ibura ry’amafaranga."
Mu gihe Perezida Donald Trump yatangaje ko agiye guhagarika imwe mu misoro ku bicuruzwa byinjira muri Amerika mu gihe cy’iminsi 90, ibyo ntibyahaye amahoro abacuruzi benshi.
Umuyobozi w’uruganda Loftie, Matthew Hassett, yavuze ko agenzura amakuru buri minota 30. Ati"Ndi mu itsinda rya Slack ry’abashinze ibigo, aho duhererekanya amakuru no kugerageza gukomeza kubaho mu ruhurirane rw’inkuru zidasobanutse."
Hassett yavuze ko agerageza kurinda abakozi be iyo myitwarire yo guhagarika umutima kubera ubwoba. Ikigo cye gikora amasaha n’amasaha kigamije gufasha abantu, ariko byose bikorerwa mu Bushinwa kuko ubushobozi bwo kubikora muri Amerika budahari.
Julie Donley, umutoza mu bijyanye n’ubuyobozi akaba n’umwanditsi w’igitabo "Leading at the Speed of People", yavuze ko muri ibi bihe, abayobozi bagomba kuba icyitegererezo.
Ati "Iyo umuntu afite stress nyinshi, nta bushobozi bwo gufata ibyemezo byiza aba afite". Yavuze ko asaba abayobozi kugenzura no kwita ku mibereho y’abakozi babo.
MacCauley, nawe yemeza ko kuguma ku murongo no kwirinda guta umutwe ari ngombwa: Ati"Ntabwo twakwihagararaho tureba ibyadusize, tugomba gukora ibyo dushoboye, tugasigira ibindi Imana."
Yongeyeho ko rimwe na rimwe, kugira ikintu kiguhuza n’ibyishimo bifasha umuntu gucecekesha igitutu.Ati "Iyo Yankees barimo gukina, mba mfite TV yerekana umukino ibyo biranshimisha, kabone nubwo batsindwa."
TANGA IGITECYEREZO