Umuhanzi ukora umuziki wo kuramya no guhimbaza Imana, Pastor Kayiranga Innocent, ari mu ghinda ko gupfusha umubyeyi we witabye Imana mu buryo butunguranye kuri uyu wa Gatandatu.
Kuri uyu wa Gatandatu tariki 12 Mata 2025 humvikanye inkuru ibabaje cyane aho muzehe Karega Cosima Se wa Pastor Kayitanga yitabye Imana. Ni inkuru yababaje cyane umuryango n'inshuti za nyakwigendera wari utuye mu Karere ka Nyagatare mu Ntara y'Iburasirazuba.
Pastor Kayiranga Innocent yabwiye inyaRwanda ko yashavujwe n'urupfu rwa Se witabye Imana mu buryo butunguranye. Ati: "Ntabwo yari arwaye, yaryamye ari muzima ariyorosa arasinzira ntiyakanguka". Nyakwigendera Karega asize abana batanu; abahungu bane n'umukobwa umwe.
Pastor Kayiranga Innocent ni umushumba mu Itorero Ebenezer Open Bible Church akaba n'umuhanzi ukomeye mu muziki wa Gospel ndetse afatwa nka nimero ya mbere mu Ntara y'Iburasirazuba. Yashakanye na Pastor Nkwihoreze Grace bafitanye abana 5. Bucura bwabo ni umuhungu bise Ntwari Gad Israel wabonye izuba kuwa 25/9/2020.
Yamamaye mu ndirimbo ‘Ngarutse imbere yawe' wanditse mu mwaka wa 2012. Iyi ndirimbo yamubereye umugisha ukomeye kuko ituma atumirwa hirya no hino mu Rwanda cyane cyane mu bukwe ndetse no mu bihugu by'abaturanyi nka Uganda, Tanzania n'u Burundi.
Se wa Pastor Kayiranga yitabye Imana
Pastor Kayiranga Innocent ari mu baramyi b'ibyamamare mu Rwanda
TANGA IGITECYEREZO