Kigali

Kwibuka31: Sanze Eleda yakoze indirimbo "Turabakumbura" mu kunamira abazize Jenoside yakorewe Abatutsi

Yanditswe na: Kubwayo Jean de la Croix
Taliki:12/04/2025 19:38
0


Mu gihe u Rwanda rukomeje urugendo rwo kwibuka ku nshuro ya 31 Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, umuhanzikazi Sanze Eleda yasohoye indirimbo yitwa “Turabakumbura”, igamije gutanga umusanzu mu bikorwa byo kwibuka, gukomeza abarokotse no gukangurira urubyiruko kutibagirwa amateka y’Igihugu.



Mu kiganiro na InyaRwanda, umuramyi Sanze Eleda yavuze ko yanditse indirimbo ye “Turabakumbura” mu kwifatanya n’Abanyarwanda bose kwibuka ku nshuro ya 31 Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, anashishikariza abarokotse gukomeza kwihangana no kwiyubaka.

Yagize ati: “Icyanteye kuyandika ni ukugira uruhare mu kwifatanya n’u Rwanda n’Abanyarwanda mu kwibuka abacu bazize Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.”

Uyu muhanzi ukora indirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana avuga ko iyi ndirimbo ye igamije kwibutsa abarokotse Jenoside ko bashibutse, bityo ko badakwiye guheranwa n’agahinda k’amateka mabi banyuzemo, ahubwo ko bakwiye kugira icyizere cy’ejo hazaza, bakubaka u Rwanda rudasubira inyuma. Ati: “Turabakumbura ariko tugomba gukomeza imbere ni heza".

Avuga ko ubuhanzi, cyane cyane ubwa Gospel, bufite uruhare rukomeye muri iki gihe, kuko ijwi ry’abahanzi rigera kure, bityo bakabasha kuririmba ubuzima, kwibutsa amateka no gufasha mu kubaka ubumwe bw’Abanyarwanda. Ati: “Abahanzi bagira uruhare mu kurwanya amacakubiri, mu guhumuriza abarokotse no mu kubaka Igihugu, kuko ibyo bavuga bigera ku bantu benshi.”

Sanze Eleda avuga ko izina ry’indirimbo ye ryaturutse ku marangamutima ye bwite, n’ay’abandi benshi bagifite igikomere cy’amateka. Ati: “Nkumbura abanjye, hari n’abandi benshi bakumbura ababo. Niyo mpamvu nayiha izina ‘Turabakumbura’.

Uyu muhanzikazi avuga ko yashakaga kugeza ubutumwa bwihariye ku rubyiruko rwavutse nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi, abibutsa ko nubwo babyumva nk’amateka batabayemo, ariko yarabaye kandi ifite isomo rikomeye ribareba.

Ati: “Nashakaga kubabwira ko nubwo babyumva nk’amateka bataciyemo, Jenoside yakorewe Abatutsi yarabaye. Bityo birinde uwo ari we wese ushaka kubasubiza muri ayo mateka mabi ababyeyi babo banyuzemo.”

Sanze Eleda avuga ko iyi ndirimbo ishingiye ku mateka y’u Rwanda mu 1994, igihe Jenoside yakorewe Abatutsi yabaye ku mugaragaro, kandi yifuza ko iyi ndirimbo ye yafasha abantu gukomeza urugendo rwo Kwibuka no Kwiyubaka.

Eleda yageneye ubutumwa bwihariye abanyarwanda ati "Twarapfuye ntitwapfa, twaratemwe turashibuka, intimba yabaye intimba. Kwibuka si inzika, ahubwo ni ukwigisha abavutse nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi, ngo tubasangize ayo mateka u Rwanda rwanyuzemo ngo batazisanga ikibi cyabinjiriye bigasubira. 

Urubyiruko dufatanye kurwanya icyo ari cyo cyose gishaka kugoreka no gupfobya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994. Twibuke Twiyubaka".


Sanze Eleda yifatanyije n'abanyarwanda kwibuka ku nshuro ya 31 Jenoside yakorewe Abatutsi

REBA INDIRIMBO NSHYA Y'IHUMURE YA SANZE ELEDA







TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND