Minisiteri y'Uburezi mu Rwanda yamenyesheje École Belge de Kigali ko guhera mu kwezi kwa Cyenda 2025 iryo shuri ritazaba ryemerewe gukomeza kwigisha rigendeye ku nteganyanyigisho yo mu Bubiligi.
Ni mu itangazo ryashyizwe ahagaragara na Minisiteri y'Uburezi mu Rwanda ku itariki ya 08 Mata 2025.
Uyu mwanzuro uje nyuma y’icyemezo cya Guverinoma y’u Rwanda cyo ku wa 17 Werurwe 2025, cyo gucana umubano n’u Bubiligi.
Ibi kandi bishingiye ku itangazo rya RGB ryo ku wa 27 Werurwe 2025, ribuza imiryango yose itegamiye kuri Leta ikorera mu Rwanda kugira ubufatanye ubwo ari bwo bwose na guverinoma y’u Bubiligi ndetse n’ibigo biyishamikiyeho.
Muri urwo rwego, Minisiteri y’Uburezi ikaba yamenyesheje iri shuri rya École Belge de Kigali ko kuva mu kwezi kwa Cyenda mu gutangira umwaka w'amashuri wa 2025-2026, rigomba guhindura integanyanyigisho, rikareka gukomeza gukoresha iy'u Bubiligi.
TANGA IGITECYEREZO