RURA
Kigali

Polisi irasaba abatwara ibinyabiziga n’abandi bagenzi korohereza abanyeshuri bagiye mu biruhuko

Yanditswe na: KUBWIMANA Solange
Taliki:4/04/2025 18:49
0


Nk’uko ingengabihe y’umwaka w’amashuri wa 2024-2025 ibigaragaza, ikiruhuko cy’abanyeshuri biga mu mashuri abanza n’ayisumbuye gisoza igihembwe cya kabiri cyatangiye kuri uyu wa Gatanu tariki ya 4 Mata 2025.



Polisi y’u Rwanda irasaba ibigo by’amashuri, ibigo bitwara abagenzi n’izindi nzego zitandukanye zifite aho zihuriye n’ingendo z’abanyeshuri bava ku mashuri basubira mu miryango yabo, kuborohereza kugira ngo ntihabeho ubukererwe n’izindi mbogamizi zababangamira mu rugendo. 

Abanyeshuri baragirwa inama yo kubigiramo uruhare bambara umwambaro w’ishuri ubaranga, ababyeyi babo nabo bagakurikirana urugendo rw’abana babo kugeza bageze mu miryango.

Umuvugizi w’Ishami rya Polisi rishinzwe umutekano wo mu muhanda Superintendent of Police (SP) Emmanuel Kayigi yasabye ibigo by’amashuri n’abandi bagenzi muri rusange gufasha abanyeshuri mu ngendo zibavana ku ishuri bajya mu biruhuko.

Yagize ati: “Tuributsa abayobozi b’ibigo by’amashuri gufasha abanyeshuri bakabaha indangamanota hakiri kare kugira ngo bibafashe gutegera imodoka ku gihe, bagere mu miryango yabo badakererewe kandi bagakurikirana ko buri munyeshuri wese agenda yambaye umwambaro w’ishuri kugira ngo byorohe kumutandukanya n’abagenzi basanzwe. 

Abandi bagenzi nabo batega imodoka bibuke ko bagomba gufasha abanyeshuri bagatega mbere mu rwego rwo kugira ngo butabiriraho bataragera iyo bagiye.”

SP Kayigi avuga ko kompanyi zitwara abagenzi mu modoka zigomba kugira uruhare rugaragara mu gutwara neza abanyeshuri birinda amakosa yose yateza impanuka muri iki gihe bagiye kwerekeza mu biruhuko.

Yagize ati: “Abayobozi ba za kompanyi zitwara abagenzi turabasaba kwibutsa abashoferi babo ko uruhare rwabo mu migendekere myiza y’ingendo z’abanyeshuri aribo bagomba kurushimangira birinda impanuka n’andi makosa atandukanye ashobora kubagaragaraho nko gutanguranwa abanyeshuri, kurenza umubare w’abo bemerewe gutwara, kugendera ku muvuduko ukabije n’ibindi byose bihabanye na gahunda ya Gerayo Amahoro.”

Yibukije abanyeshuri ko mu rugendo rwabo nabo bagomba kurugiramo uruhare bambara imyenda y’ishuri kandi bakagera aho bategera ku gihe kugira ngo bize kubafasha kugera mu miryango yabo hakiri kare, abibutsa kandi ko mu gihe babonye hari ubatwaye atubahiriza amategeko n’amabwiriza y’umuhanda yagenwe bakwihutira kubimenyesha inzego zibishinzwe bifashishije nimero ziri mu modoka.

SP Kayigi kandi yaboneyeho kubifuriza ibiruhuko byiza, abibutsa ko atari umwanya wo kwifata uko babonye bishora mu bigare bibigisha ingeso mbi zirimo ubusambanyi, kunywa inzoga, itabi, urumogi n’ibindi biyobyabwenge, ahubwo ari igihe cyo gusubiramo amasomo biyibutsa ibyo bize no gufasha imirimo ababyeyi kandi ababyeyi nabo bakabakurikiranira hafi bakomeza kubatoza umuco n’indangagaciro.






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo


KOPA

Inyarwanda BACKGROUND