Kigali

Urugaga rw’Abanditsi rwahembye abanyeshuri 20 babaye indashyikirwa mu marushanwa yo kwandika no gusoma ibitabo

Yanditswe na: Brenda MIZERO
Taliki:6/04/2025 11:05
0


Ku wa Gatanu tariki ya 4 Mata 2025, mu nyubako ya Intare Arena iherereye i Rusororo, habereye umuhango ukomeye wo guhemba abanyeshuri bitwaye neza mu marushanwa yo gusoma no kwandika ibitabo.



Aya marushanwa yateguwe n’Urugaga rw’Abanditsi mu Rwanda, akaba yaritabiriwe n’abantu barenga ibihumbi bibiri baturutse mu nzego zitandukanye zirimo iza Leta, abikorera, amadini, za kaminuza, imiryango ya sosiyete sivile n’abandi banyacyubahiro.

Uyu ni umwaka wa gatatu aya marushanwa abaye, akaba yaritabiriwe n’abanyeshuri 704 baturutse mu mashuri makuru na za kaminuza zo hirya no hino mu gihugu. Intego nyamukuru, ni ugushishikariza urubyiruko gukunda gusoma no kwandika, cyane cyane muri iki gihe ikoranabuhanga rigenda ritwara umwanya w’abasore n’inkumi.

Abanyeshuri b’indashyikirwa bahawe ibihembo bifatika

Muri uyu muhango, hahembwe abanyeshuri 20 ba mbere barushije abandi ubuhanga n’umuhate mu gusoma no kwandika ibitabo. Uwa mbere yabaye Edwin Chancelin Nahimana, wiga mu ishami ry’Ubukungu mu mwaka wa gatatu muri Kaminuza Yigenga ya Kigali (ULK), wahawe igihembo cya miliyoni y’amafaranga y’u Rwanda.

Yakurikiwe na Reverien Bintunimana wo muri East Africa University Rwanda ishami rya Nyagatare, na Sibomana Shema Elysee wo muri INES Ruhengeri. Abandi banyeshuri 17 basigaye na bo bahawe ibihembo bitandukanye bibafasha kwiteza imbere mu buzima bwa buri munsi.

Kaminuza Yigenga ya Kigali iyoboye izindi mu gufasha abanyeshuri

Kaminuza Yigenga ya Kigali niyo yaje ku mwanya wa mbere mu kugaragaza ko ishyigikiye umuco wo gusoma no kwandika. Ibi ntibikesha gusa kuba yaratanze abanyeshuri batsinze ku manota ya mbere, ahubwo yanashimiwe nk’umuterankunga mukuru w’aya marushanwa. 

ULK yaguze ibitabo byinshi byifashishijwe n’abanyeshuri, inahabwa ishimwe nk’ikigo cyagize uruhare rukomeye mu migendekere myiza y’irushanwa. Ku mwanya wa kabiri haje INES Ruhengeri, naho Kaminuza ya University of Kigali na RP Karongi zanganyije ku mwanya wa gatatu.

Prof. Rwigamba Balinda, washinze Kaminuza Yigenga ya Kigali akaba n’umuyobozi w’icyubahiro wayo, yagaragaje ishema batewe no gufasha abanyeshuri babo kwitegura aya marushanwa. 

Yagize ati: “Abanyeshuri bacu twabateguriye ibikenewe byose bibafasha muri aya marushanwa. Ibyo birimo ibitabo, amafunguro, itumanaho n’ingendo. Umuco wo gusoma ni mwiza, turashimira uu rugaga rufasha abanyeshuri kandi rukabakundisha gusoma. Rwosee tuzakomeza gukorana, kugira ngo u Rwanda rwacu rurangwe no kugira abahanga basobanukiwe no kwandika no gusoma ibyo bazi neza.”

Hamuritswe igitabo gishya

Muri uyu muhango kandi hanabaye igikorwa cyo kumurika igitabo gishya cyanditswe na Hategekimana Richard, Umuyobozi w’Urugaga rw’Abanditsi mu Rwanda. Icyo gitabo cyitwa “Rwanda’s Path to the Polls: Elections in a Nation Rebirth.” 

Ni igitabo cyashimwe n’abitabiriye uyu muhango, barimo Komisiyo y’Igihugu y’Amatora, bashimye uburyo gikubiyemo amakuru y’ingenzi ku miyoborere myiza n’imitegurire y’amatora mu Rwanda, ibyatumye banakigura ku bwinshi.

Hategekimana Richard akomoza ku mpamvu yamuteye kwandika iki gitabo, yagize ati: "Ni ugutanga umusanzu mu kumenyekanisha demokarasi yo mu Rwanda, kugira ngo bagashakabuhake ntibakaze ngo birirwe bandika nabi ku gihugu cyacu.”

Kubyutsa umuco wo gusoma no kwandika mu rubyiruko

Mu biganiro byakurikiye uyu muhango, abitabiriye bashimangiye ko umuco wo gusoma no kwandika ukwiye gushyigikirwa by’umwihariko mu mashuri abanza, ayisumbuye na za kaminuza. 

Hategekimana yavuze ko ayo marushanwa agamije gufasha abanyeshuri kugira inyota yo gusoma no kwandika, kandi ko atari igikorwa cyo kwidagadura gusa, ahubwo ari igikorwa cy’iterambere rirambye ry’ubwenge bw’igihugu. Ati: “Ku Isi hose, gusoma no kwandika bifite agaciro gakomeye kuko ubwenge bwinshi buturuka mu byo umuntu yasomye.”

Abanyeshuri bahawe ibihembo bashimye

Edwin Chancelin Nahimana, watwaye igihembo nyamukuru, yavuze ko yishimiye bikomeye ibihembo yahawe, avuga ko bimwongereye imbaraga zo gukunda gusoma no kwandika. Ati: “Ndishimye, ndashimira ubuyobozi bwa kaminuza yacu ikomeje kudufasha kubona ibitabo byinshi byo gusoma no kudufasha muri byose kugira ngo tubashe guhiga abandi tuba turi kumwe mu irushanwa.”

Urugaga rw’Abanditsi rwiyemeje gukomeza kwesa imihigo

Ubuyobozi bw’Urugaga rw’Abanditsi bwatangaje ko iki gikorwa kigiye gukomeza, kandi ko hatangiye imyiteguro y’icyiciro cya kane. Bwasabye ko n’izindi kaminuza zitabira ku bwinshi, ndetse bushimira abafatanyabikorwa bose bagira uruhare mu gutuma uyu mushinga ugera ku ntego zawo. Abanyeshuri na bo batangaje ko aya marushanwa yabafashije kunguka ubumenyi butuma bakunda gusoma no kwandika kurushaho, ibintu bizabaherekeza mu buzima bwabo bwose.



Aba ni bo banyeshuri 20 ba mbere babaye indashyikirwa mu marushanwa yo gusoma no kwandika ibitabo






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND