RURA
Kigali

Umukobwa agiye kwishyura asaga miliyoni 5 Frw uwo yabeshyeye ko yamufashe ku ngufu

Yanditswe na: Ndayishimiye Fabrice
Taliki:3/04/2025 19:22
0


Umukobwa wo muri leta ya Pennsylvania ho muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika yisanze agiye kwishyura akayabo nyuma yo gushinja umugabo ko yamufashe ku ngufu kandi ari ibinyoma.



Inkuru dukesha New York Post ivuga ko ku wa Kabiri tariki 02 Mata 2025 ni bwo byemejwe ko Anjela Borisova Urumova w’imyaka 20 agomba gukatirwa kuva ku minsi 45 kugeza ku mezi 23 y’igifungo kubera kubeshyera uwitwa Daniel Pierson ko yamufashe ku ngufu, nk’uko byemejwe n’umucamanza wa Bucks County witwa Stephen A. Corr.

Si ibi gusa kandi kuko Angela yategetswe ko agomba guha Daniel $3,600 angana na 5,135,437 Frw, dore ko yanamaze ukwezi kose afunzwe mbere y’uko agirwa umwere kuri iki cyaha yari akurikiranweho.

Angela yavugaga ko ibyo ashinja uyu mugabo byabaye tariki 16 Mata 2024 muri Redner’s Supermarket, aho yahise ajya kuri sitasiyo ya polisi gutanga ikirego ko yahohotewe.

Gusa mu rubanza rwe nyuma yo kubona ko byamurangiriyeho, uyu mukobwa yaje kwemera ko Daniel atamufashe ku ngufu ahubwo ko yamubonye hafi aho ari mu modoka ya Ford F-150 y’ubururu, akumva ko ari umuntu mubi agahitamo kumubeshyera.

Polisi yatangaje ko yakomeje kureba amashusho y’aho Angela yavugaga ko yafatiwe ku ngufu ikanareba ubutumwa bwari muri telefone ye, bakagenda babonamo ibitandukanye n’ibyo yavugaga, akaba ari ho bahereye bakeka ko abeshya.


Daniel Pierson yafunzwe iminsi 30 arengana


Kera kabaye ikinyoma cya Angela cyamenyekanye





TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo


KOPA

Inyarwanda BACKGROUND