Mu marushanwa y’umuco mu mashuri abanza n’ayisumbuye yabaye kuva tariki ya 29-30 Werurwe 2025, itorero Urugwiro ry’ishuri ryisunze mutagatifu Berenadeta ku Kamonyi ESB ryegukanye igikombe ku mwanya wa mbere mu mashuri yisumbuye mu cyiciro cy’Imbyino n’amanota 90%.
Ni amarushanwa ategurwa na Federation ya Siporo mu mashuri, kuri iyi nshuro akaba yarabereye i Kabgayi mu karere ka Muhanga, ku nsanganyamatsiko igira iti: ”Imiyoborere myiza, Umusingi w’iterambere". Amashuri yitabiriye iri rushanwa ry’umuco, harimo abanza n’ayisumbuye yarushanwaga mu bihango bitatu; Indirimbo, Imbyino n’imivugo.
Nk'uko tubikesha Kinyamateka, ibigo bitatu byo muri Diyosezi ya Kabgayi ifatwa nk’igicumbi cy’umuco byaje mu myanya 5 ya mbere mu cyiciro cy’imbyino. Bikaba byabimburiwe na ESB Kamonyi yabaye iya mbere n’amanota 90%, Groupe Scholaire Sainte Marie Reine Kabgayi ku mwanya wa 4 n’amanota 87,3% na GS Saint Joseph Kabgayi ku mwanya wa gatanu n’amanota 84%.
Amarushanwa y’umuco mu mashuri, icyiciro cy’imbyino mu mashuri yisumbuye cyitabiriwe n’amashuri agera kuri 13, aho yose yatsinze akagera ku manota 70.
Padiri Majyambere Jean D’Amour umuyobozi w’ishuri rya ESB Kamonyi avuga ko indangagaciro y’umuco bayikomeyeho cyane mu ishuri rya ESB Kamonyi ari na byo bibaha imbaraga zo guhatana mu marushanwa kugeza ku gutwara igikombe ku rwego rw'igihugu.
Yagize ati: ”Umuco ni ingenzi, ni wo soko y’iterambere kandi ukaba n’ishingiro rya byose. Abana iyo bakigera mu kigo tubabwira indangagaciro bazagenderaho harimo no kugira umuco kuko tubona hari byinshi byiza tugeraho kubera gusigasira umuco. Abana biteguye irushanwa neza, bashyiramo imbaraga n’udushya twinshi, uyu munsi twishimiye ko insinzi tuyegukanye.“
Abanyeshuri biga muri ESB Kamonyi bavuga ko ishyaka n’umuhate bashyize mu gutegura irushanwa ari byo byatumye begukana umwanya wa mbere. Bavuga ko batazatezuka ku gusigasira umuco kuko bawutozwa bakiri bato ukababera umwambaro mwiza ubabereye.
Umwe muri bo yagize ati “Ntibyari byoroshye gutwara iki gikombe kuko amashuro yose yaje yiteguye neza, byari ishiraniro. Twishimiye ko na Diyosezi yacu yashyizeho gahunda yo kwizihiza umunsi w’umuco mu mashuri kuko ari kimwe mu bidufasha kumva neza agaciro k’umuco mu mikurire yacu. Nta kabuza tuzahora ku isonga mu gutwara ibikombe kuko umuco wacu duhora tuwutozwa aho turi hose.”
Mu marushanwa y’umuco mu mashuri abanza n’ayimbuye yabaye kuva tariki ya 29-30 Werurwe 2025, itorero Urugwiro ry’ishuri ryisunze mutagatifu Berenadeta ku Kamonyi ESB ryegukanye igikombe ku mwanya wa mbere mu mashuri yisumbuye mu cyiciro cy’Imbyino n’amanota 90%.
Mu cyiciro cy’indirimbo mu mashuri yisumbuye, umwanya wa mbere wegukanywe n’ishuri rya Agahozo Shalom Youth Village ryo mu ntara y’Iburasirazuba mu karere ka Rwamagana n’amanota 93%.
Mu cyiciro cy’imivugo mu mashuri yisumbuye, umwanya wa mbere watwawe n’ishuri rya GS Kanembwe II ryo mu ntara y’Iburengerazuba mu karere ka Rubavu n’amanota 93.3%, rikurikirwa na Petit Seminaire Rwesero yo mu ntara y’Amajyaruguru mu karere ka Gicumbi n’amanota 82.6%.
Mu mashuri abanza, ishuri ryahize ayandi mu cyiciro cy’imbyino ni GS Gacuba 2/B ryo mu ntara y’Iburengerazuba mu karere ka Rubavu ryagize amanita 86.6%, ikurikirwa na EP Saint Andre Gitarama yo mu karere ka Muhanga intara y’amajyepfo yagize amanita 80.6% ndetse na EP Saint Stanislas Ruyenzi yo mu karere ka Karere ka Kamonyi mu natara y’amajyepfo yagize amanota 78%.
Mu cyiciro cy’indirimbo mu mashuri abanza, ishuri ryaje ku mwanya wa mbere ni Bright Future Academy yo mu karere ka Ruhango mu ntara y’Amajyepfo n’amanota 94.6% ikurikirwa na GS Munini yo mu karere ka Ngororero yagize amanota 91.6%.
Naho mu cyiciro cy’imivugo mu mashuri abanza, ishuri ryahize ayandi ni EP Espoir ryo mu karere ka Rwamagana yagize amanota 89.6%, ikurikirwa na GS Kayanza yo mu karere ka Rubavu yagize amanota 86.6%
Itorero Urugwiro rya ESB Kamonyi rimaze gutwara ibikombe byinshi mu marushanwa atandukanye y’umuco n’imbyino gakondo. Buri mwaka rigenda rigira udushya twinshi rimurikira abasura iri shuri haba mu gitaramo no mu birori by’umunsi mukuru w’ishuri.
Itorero urugwiro rya ESB Kamonyi ryerekanye udushya twinshi ryegukana igikombe mu marushanwa y'umuco ategurwa na Federasiyo ya Sports mu mashuri
TANGA IGITECYEREZO