RURA
Kigali

Miss Yasipi Casimir yasabwe n'umunya-Canada- AMAFOTO

Yanditswe na: Janvier Iyamuremye
Taliki:31/03/2025 9:00
0


Uwihirwe Yasipi Casmir wabaye Igisonga cya Mbere cya Miss Rwanda 2019, yasabwe anakobwa n’umusore witwa Pistis Kapend usanzwe ubarizwa muri Canada, ni nyuma y’imyaka irenga ine ishize bari mu rugendo rw’urukundo rwagejeje ku kwiyemeza kurushinga nk’umugabo n’umugore.



Umuhango wo gusaba no gukwa wabereye kuri Kigali Marriott Hotel ku wa Gatandatu tariki 29 Werurwe 2025, ni mu gihe ubukwe bwabo buzaba mu mpera z’uyu mwaka. 

Inshuti z’aba bombi, zagaragaje ko zatewe ishema n’intambwe bombi bateye, nk’uko bigaragara mu butumwa bunyuranye batambukije kuri Instagram.

Muri Gicurasi 2023, ni bwo Yasipi yifashishije imbuga nkoranyambaga ze agaragaza uyu musore wigaruriye umutima we. Mu mashusho yaherekeresheje amagambo meza y’urukundo yanditse agira ati “Uwo umutima wanjye waboneyeho umutuzo. Ndagukunda Cako (akazina amwita)”

Miss Umwiza Phiona usanzwe ari inshuti y’akadasohoka ya Miss Yasipi, akimara kubona aya mashusho ya Miss Yasipi Casmir n’umukunzi we yanditse agira ati “ “Ndigukunda ibyo ndikubona, Nirwogere rwose!”

Yasipi yagaragaje uyu musore kiriya gihe, ariko hanashize umwaka aciye amarenga y’urukundo rwe n’uyu musore, icyo gihe hari mu 2022 agaragara ari kumwe nawe hanze y’u Rwanda.

Yasipi ni umwe bitabiriye Irushanwa rya Miss Rwanda 2019 ahagarariye Intara y’Iburasirazuba, abasha kwegukana ikamba ry’Igisonga cya Mbere.

Nyuma y’aho yatangije umuryango yise ‘Casimir Foundation’ agamije guhangana n’ikibazo cy’abana baterwa inda zitateganyijwe.

Ku wa 23 Ukuboza 2020, Yasipi yagiye muri Nigeria guhagararira u Rwanda mu irushanwa rya Miss Africa Calabar 2020 ryabaga ku nshuro ya Gatanu. Ni irushanwa risanzwe ribera muri Leta ya Cross River yo muri Nigeria.

Iri rushanwa ryasoje agizwe Ambasaderi w’Ubukerarugendo muri Leta ya Cross River muri Nigeria. Yanahize abandi mu gukora imyitozo ngororamubiri (Sports Princess).

Ubwo yagarukaga i Kigali, yabwiye InyaRwanda ko inshingano yahawe ari ishema kuri we n’igihugu. Ati “Guhaguruka mu gihugu ujyanye n’idarapo navuga ko ari ibintu bisa nk’aho bitoroshye…Iyo ugarutse amara masa hari icyo wishinja. Numvaga ko ari ishema, ntabwo byabaye nkanjye njyenyine ahubwo byabaye nabifashe nk’aho ari ishema ry’Igihugu.”

Ku wa Gatandatu ni bwo Pistis Kapend yasabye anakwa umukunzi we Uwihirwe Yasipiri wabaye igisonga cya mbere cya Miss Rwanda 2019

Kuva mu 2022, Yasipi yagaragaje ko uyu musore yamweguriye umutima we 

Umuhanzikazi Boukuru uherutse gushyira ku isoko Album ye ya mbere ni we waririmbiye Yasipi ubwo yasanganiraga umukunzi we

Mu 2020, Uwihirwe yitabiriye irushanwa rya Miss Calabar Africa agirwa Ambasaderi w’ubukerarugendo






 

KANDA HANO UREBE IKIGANIRO NA MISS YASIPI UBWO YARI AVUYE MURI NIGERIA







TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo


KOPA

Inyarwanda BACKGROUND