Niba ukorera cyangwa ukorana n'umuntu udashobora guhindura ibitekerezo cyangwa gutekereza mu buryo butandukanye, kandi agakomeza gufata ibyemezo atagishije inama cyangwa ngo yumve ibitekerezo by’abandi, ibi bishobora kuba ikimenyetso cy'ubuyobozi bubi.
Dore uburyo bwo kumenya ubuyobozi bubi mbere y’uko buba impamvu yo kwangiza byinshi:
Ubuyobozi bubi ntabwo buri gihe bugaragara mu buryo bubi, burimo ibintu nk'ubugome cyangwa kutumvikana, ahubwo bushobora kugaragara mu bihe bito bya buri munsi; uburyo umuntu avugana n'itsinda rye, uko yakira amakosa, cyangwa uko yitwara igihe nta muntu urimo kumureba.Ntukeneye urutonde rurerure kugira ngo ubashe kubona ubuyobozi bubi; ibintu bike bishobora kuguha amakuru menshi ku mikorere y'umuyobozi cyangwa kuba azwi ku izina gusa.
Ubushakashatsi bwakozwe na David Sluss mu gihe cya Guma mu rugo mu 2020, bwagaragaje ko abayobozi bagaragaza kwihangana, cyane cyane mu bihe by’ingorane, bagira uruhare rukomeye mu kongera ubwitange, ubwiyunge no guhanga udushya. Abo bayobozi nk’uko abakozi babivuga mu bushakashatsi, bafasha mu kongera imbaraga mu itsinda, bashyiraho umwuka mwiza kandi bigatera imikorere myiza mu kazi.
Ubushakashatsi bwo mu 2007 bwakozwe n’abahanga nka Sarah A. Schnitker na Robert Emmons, bwerekanye ko kwihangana bifite ingaruka nziza ku buzima bw’umuntu, bikagabanya guhangayika no kugira amarangamutima mabi, bikongera umutuzo, ubushobozi bwo gukemura ibibazo ndetse n’ubusabane n’abandi.
Ubushakashatsi bwo mu 2018, bwerekanye ko umuco wo gutinya “micromanagement” (gucunga buri gikorwa) ndetse no kutihanganira abandi bigira ingaruka mbi ku bakozi, cyane cyane abakora ku rwego rwo hasi. Iyo umuyobozi agize kwihangana, bituma abakozi bagira umwuka mwiza wo gukora no gutanga umusaruro.
Birakenewe gushyiraho abayobozi bihangana bakaba urugero rwiza ku bandi, kugira ngo barusheho kuzamura umuco mwiza mu kazi. Iyo abayobozi babikoze bituma n'abayoborwa na bo babikora, bityo bigateza imbere imikorere myiza.
Niba uri umuyobozi cyangwa uteganya kuba umuyobozi, gerageza kuba urugero rwiza mu kwihangana no guha abakozi bawe umwanya wo kugira uruhare mu byo bakora
Kwihangana no kubahana ni bimwe mu bintu bikomeye mu kubaka itsinda rishoboye kandi rikora neza
TANGA IGITECYEREZO