RURA
Kigali

Groupe Amababa yashyize hanze indirimbo bise "Yesu arihariye" - VIDEO

Yanditswe na: KUBWIMANA Solange
Taliki:29/03/2025 19:12
0


Kuwa 28 Werurwe 2025, Amababa Groupe yashyize hanze indirimbo yabo nshya bise “Yesu arihariye”, irata ubutawri n’ubuhangange bwa Yesu, ivuga ko nta n’umwe umeze nka we.



Mu kiganiro na InyaRwanda, Amababa Group bagarutse ku mateka yabo n’urugendo rwabo mu murimo bakora. Groupe Amababa ni Itsinda ry'Abagabo n'Abasore (Chorale) ribarizwa mu Itorero ry'Abadiventiste b'Umunsi wa Karindwi rya Horeb. Iri tsinda ryatangiye umurimo wo kuririmba mu mwaka wa 2007. 

Amababa Group basobanuye ko izina ryabo Amababa, mu marenga ya gihanuzi bisobanura kwihuta nk'uko biri muri Matayo 28:19-20, havuga kwihutana ubutumwa bwamamaza Yesu Kristo aho babashije gutumirwa hose, n’aho babashije kugera harimo hafi yo mu ntara zose z'igihugu ndetse n' i Bujumbura mu Burundi.



Aha hose bagiye bahagirira ibihe byiza kandi abenshi bakaba barafashijwe n'indirimbo zabo, bakaba baniteguye gukomeza gukora uwo murimo aho bazahamagarwa hose binyuze muri gahunda y'Itorero ryabo.

Amababa Group kandi yavuze ko baterwa umwete cyane no kubona hari abagira aho bakurwa n'ubutumwa bwiza babagezaho, cyane iyo hari ubabwiye ko yafashijwe n'Indirimbo zabo zikanamubwiriza agahinduka,.

Bavuga ko ibyo byose bageraho batabyita ibyabo, ahubwo n'iby'abababa hafi barimo Amababa Familly Group AFG batibagiwe n'Itorero ryabo rya "HOREB SDA bakaba bafite indirimbo z'Amajwi Imizingo 3 n'uwa kane uri gutunganywa ugana ku musozo n’umwe w'amashusho.

Uwa Kabiri nawo uri munzira, aho ejo indirimbo ya mbere "Yesu Arihariye" yamaze kujya ahagaragara, kandi hakaba hari n'izindi ziri hafi gusohoka.

Reba indirimbo "Yesu Arihariye" ya Groupe Amababa

">






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo


KOPA

Inyarwanda BACKGROUND