Las Vegas, umugore wari umukozi wo mu rugo akurikiranyweho icyaha cyo kwicisha icyuma umwana w’imyaka 3 yareraga, aho polisi ivuga ko yamuteye ibyuma inshuro nyinshi maze agahunga nyuma yo kumugira intere, ibi akaba yabikoze igihe se w’umwana yari adahari, yagiye ku kazi.
Inkuru dukesha ikinyamakuru People.com, ivuga ko ku wa Gatatu tariki ya 26 Werurwe ahagana mu ma Saa Tatu n'iminota 36 za mu gitondo
ku isaha yaho, Polisi ya Las Vegas Metropolitan Police (LVMPD) yakiriye ikirego
cy’ubwicanyi bwabereye mu gace ka 4200 Block ku muhanda wa 10 Drive. Ibi polisi
yabitangaje muri raporo yayo.
Iyi raporo yavugaga ko polisi yahageze isanga umwana w’umukobwa
w’imyaka 3 aryamye mu nzu mu kidendezi cy’amaraso, yateraguwe ibyuma byinshi,
polisi yamukoreye ubutabazi bw’ibanze kugeza abaganga bahageze, aho yaje
kujyanwa mu bitaro biri hafi nyuma abaganga bagatangaza ko atabashije kurokoko.
Polisi yatangaje ko ukekwaho icyaha ari we Marketta
Phillips, ufite imyaka 41, yafatiwe hafi y’aho icyaha cyahereye yihishe
ategereje ko abapolisi bagenda maze akabasha guhunga.
Ibiro bya Clark County of Coroner / Medical Examiner
byagaragaje ko uwahohotewe ari Journei Ross w’imyaka 3, yongeraho ko icyamwishe
"ari ibikomere byinshi yatewe n’ibyuma yatewe, ndetse no kuva amaraso
menshi."
Polisi yatangaje ko Phillips yishwe ubwo se yari
yagiye ku kazi, ndetse ise akaba ari we watabaje nyuma yo kuva ku kazi agasanga
umwana we ari kurwana n’ubuzima aryamye mu kidendezi cy’amaraso.
Polisi yavuze ko ukekwaho icyaha afungiye muri gereza ya Clark County, akurikiranweho icyaha cy’ubwicanyi bwakoreshejwe intwaro yica.
Ku wa kane, tariki ya 27 Werurwe, nibwo uyu ushinjwa yitabye urukiko ku nshuro ya mbere, aho biteganyijwe ko azongera kwitaba mu gihe cya hafi, aho hakomeje gukusanya ibimenyetso bindi bigaragaza byinshi kuri ubu bwicanyi.
Polisi yavumbuye impapuro eshatu ahabereye icyaha
yandikishijeho ikaramu itukura, handitseho ngo:" Reba uko bigenda iyo ukinishije
ubuzima bw'abandi, "urundi rwanditseho ngo" Ubu twembi ntacyo dufite nta
n’icyo dusigaranye".
Kugeza ubu nta mpamvu uyu ukekwa aratanga ku cyaba
cyamuteye kwica uyu mwana, naho ise w’umwana akaba yatangaje ko yari asanzwe
agirana ibibazo n’uyu wareraga umwana we, ariko bikaba bitari bikomeye ku buryo
umwana we yabiburiramo ubuzima, ndetse ko yapangaga kumwirukana agashaka undi
mukozi, ni mu gihe iperereza rigikomeje.
TANGA IGITECYEREZO