Mu mateka ya sinema, filime zivuga ku buzima bw’abahanzi b’icyamamare mu njyana ya rock zakunze kwibanda ku bagabo, nk'uko byagaragaye muri "Bohemian Rhapsody" ivuga kuri Freddie Mercury na "Elvis" ivuga kuri Elvis Presley.
Ariko ubu ibintu biri guhinduka kuko hari imishinga mishya ya filime ziteganya kwibanda ku bahanzikazi b'ibihangange bagize uruhare rukomeye mu njyana ya rock n'roll. Ibi bigaragaza impinduka nziza mu guha agaciro abagore mu mateka y’umuziki.
Lizzo mu mwanya wa Sister Rosetta Tharpe
Lizzo uzagaragara mu mwanya wa Sister Rosetta
Sister Rosetta Tharpe
Umuhanzikazi Lizzo agiye gukina no gutunganya filime ivuga ku buzima bwa Sister Rosetta Tharpe, yiswe "Rosetta". Sister Rosetta Tharpe ni umwe mu bahanzi bagize uruhare runini mu ivuka rya rock n’roll, aho yahuje injyana ya gospel n’iyo njyana nshya mu myaka ya 1930 na 1940.
Abahanzi bakomeye nka Elvis Presley, Chuck Berry na Little Richard bagize uruhare runini mu kumenyekanisha rock n’roll, ariko ntibashobora kwibagirwa ko Rosetta yari umwe mu bayitangije. Filime "Rosetta" izaba ari umwanya mwiza wo guha agaciro ubuhanga bwe no kumenyekanisha inkuru ye kuri benshi.
Zendaya nka Ronnie Spector muri "Be My Baby"
Zendaya, uzwi cyane muri filime "Euphoria", azakina Ronnie Spector muri filime "Be My Baby" iyobowe na Barry Jenkins, uzwi cyane kubera filime "Moonlight". Ronnie Spector yari umuhanzi w’icyamamare mu itsinda rya The Ronettes, rizwi cyane mu myaka ya 1960.
Filime izibanda ku buzima bwe bw’umuziki ndetse n’ibibazo yahuye nabyo, birimo ibihe bikomeye by’ubuzima bwite. Nk'uko byatangajwe n’ikinyamakuru Pitchfork, iyi filime izatanga ishusho nyayo y’ubuzima bwa Ronnie Spector n’ingaruka yagize ku muziki wa rock.
Zendaya wamamaye muri filime nka Euphonia
itsinda rya Ronettes ribarinzwamo Ronnie
"Women Who Rock" – Uruhererekane rwa filime mbarankuru
EPIX yashyize ahagaragara uruhererekane rwa filime mbarankuru yiswe "Women Who Rock", rwibanda ku bagore bagize uruhare rukomeye mu njyana ya rock n’roll kuva mu myaka ya 1950.
Rugaragaza ibiganiro n’abahanzi b’ibyamamare nka Pat Benatar, Nancy Wilson wa Heart, Joan Jett n’abandi, bakavuga ku buzima bwabo, ibibazo bahuye nabyo ndetse n’uburyo bagize uruhare mu guhindura injyana ya rock.
Uyu muhanzikazi yitwa Pat Benatar akaba agaragara mu ruhererekane rw'ibiganiro bya Women who Rock
Nancy Wilson
Filime nk’izi zigiye gufasha mu guha agaciro abagore bagize uruhare rukomeye mu njyana ya rock n’roll, kandi bizafasha abakunzi b’umuziki kumenya amateka yabo. Ni isomo rikomeye ku rubyiruko ndetse n’abo mu ngeri zose, bityo bigafasha no gukomeza urugamba rwo kugira uburinganire mu muziki no muri sinema. Ubu noneho, abahanzi b’abagore barimo kubona agaciro bakwiye mu mateka y’injyana ya rock.
TANGA IGITECYEREZO