Mu matora y’inyongera yabaye ku wa Gatanu, tariki ya 28 Werurwe 2025, Phanuel Sindayiheba,umwe mu Ntwari z'u Rwanda z'abanyeshuri b'i Nyange, yatorewe kuyobora Akarere ka Rusizi, naho Gerald Muzungu atorwa nk’Umuyobozi w’Akarere ka Karongi.
Komisiyo y’Igihugu y’Amatora ni yo yatangaje
aya makuru, nyuma y’uko aba bayobozi basimbuye abari
barasezeye ku mirimo yabo.
Phanuel Sindayiheba ni umwe mu banyeshuri bigaga ku Ishuri rya Nyange ubwo abacengezi babateraga mu 1997, bagashaka kubacamo ibice hakurikijwe amoko.
Abo banyeshuri banze kwitandukanya,
bihagararaho nubwo byabasabye gutanga ubuzima bwabo. Abantu batandatu
barishwe, ariko ubutwari bwabo bwaranzwe no kwanga ivangura, bikomeza kwibukwa
mu mateka y’u Rwanda.
Sindayiheba yasimbuye Anicet Kibiriga, weguye
ku mwanya wa Meya wa Rusizi mu Gushyingo 2024, kimwe na Visi Meya ushinzwe
imibereho myiza, Anne Marie Dukuzumuremyi. Muri ayo matora y’inyongera,
Francine Mukakalisa ni we watorewe kuba Visi Meya ushinzwe imibereho myiza
y’abaturage.
Gerald Muzungu, wigeze kuba Meya w’Akarere ka
Kirehe, yari amaze amezi make ari Umuyobozi w’agateganyo wa Karongi nyuma y’uko
Valentine Mukase yari yeguye. Mu matora yabaye kuri uyu wa Gatanu, Muzungu
yatorewe kuyobora Karongi byemewe n’amategeko.
Muri Karongi, habaye impinduka no ku mwanya
wa Visi Meya ushinzwe iterambere ry’ubukungu, aho Julienne Ntakirutimana yatowe
kuri uwo mwanya. Yari asanzwe ashinzwe gahunda yo kuzigama igihe kirekire izwi
nka Ejo Heza muri ako karere. Yasimbuye Théophile Niragire, wari
wagiyeho by’agateganyo ariko akaza kwegura mu Gushyingo 2024.
Nanone muri Karongi, Vedaste Ngarambe yatowe
nk’Umuyobozi w’Inama Njyanama y’Akarere, asimbuye Donatha Dusingize weguye mu Gushyingo. Protais Nyamurinda na we yatowe nk’Umuyobozi Wungirije w’iyo Nama
Njyanama.
Aya matora y’inyongera yakurikiye kwegura kw’abayobozi batandukanye, ariko azanye impinduka nshya ku miyoborere y’uturere twa Rusizi na Karongi.
Abaturage b’utu turere biteze iterambere no gukemurwa
kw’ibibazo byabo ku bufatanye n’aba bayobozi bashya.
Sindayiheba wagaga i Nyange mu 1997 ubwo Abanyeshuri baho bagaragaje ubutwari yagizwe Meya wa Rusizi mu gihe Muzungu we yagizwe Meya wa Karongi
TANGA IGITECYEREZO