RURA
Kigali

Gukoresha ibikoresho bisukura bisohora umwuka (Sprays) bishobora ku gutera Asthm

Yanditswe na: Tuyihimitima Irene'
Taliki:29/03/2025 6:45
0


‎Uko imikoreshereze y’ibikoresho byo koza mu rugo byagiye byiyongera cyane nyuma y’icyorezo cya Covid-19, hari impungenge ku ngaruka bishobora kugira ku buzima. ‎



Ubushakashatsi bugaragaza ko gukoresha ibikoresho byo koza, cyane cyane ibikoreshwa bisohora umwuka (sprays), bishobora guteza ibyago byo kurwara Asthma.

Inkuru dukesha BBC yemeza ubushakashatsi bugaragaza ko gukoresha ibikoresho byo koza, cyane cyane ibikoreshwa bisohora umwuka (sprays), bishobora guteza ibyago byo kurwara asthma no kugira ikibazo cy'ubuhumekero.

‎Ibikoresho bisohora umwuka bihura n’ubuhumekero bwacu, bikongera umwuka uva mu bintu birimo ibinyabutabire bishobora kugira ingaruka ku bwonko n’imyanya y’ubuhumekero.

‎‎Ubushakashatsi bwerekana ko gukoresha sprays inshuro enye kugeza kuri esheshatu mu Cyumweru bishobora kuzamura ibyago byo kurwara asthma mu bakuru, ndetse n'abana bashobora guhura n’ingaruka zikomeye nk’uko ubushakashatsi bwagaragaje ko imyanya y’ubuhumekero y’abana ibangamirwa n’ibikoresho by’ubwoko bwa sprays.

‎‎Ikindi kibazo gituruka ku bikoresho byo koza, ni impungenge zishingiye ku mikorere y'ibinyabutabire nk'Amonia, chlorine ndetse na sodium hydroxide, ibyo bikaba ari ibintu bishobora kwangiza uturemangingo mu mubiri. 

Ariko kandi, hari ubushakashatsi bugaragaza ko ibikoresho byo koza byitwa byiza cyangwa by’umwimerere, bidatera ingaruka nyinshi ku buzima bw'abantu.

‎‎Inama ni ukugabanya umubare w'ibikoresho by'ubwoko bwa sprays, no gukoresha ibikoresho bitavamo imyuka myinshi nk’ibikoresho bisanzwe bikoreshwa mu mazi. 

Nanone, ni byiza gukoresha ibikoresho byo koza mu gihe hakenewe umwuka mwiza mu Cyumba cyangwa n'ahandi hantu.Mu gihe dusukura aho dutuye n'aho dukorera tugomba kwigengesera no kumenya ingaruka z'ibinyabutabire dukoresha ku buzima bwacu






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo


KOPA

Inyarwanda BACKGROUND