Gynecomastia ni indwara ituma abagabo bagira amabere manini mu buryo budasanzwe. Ushobora kuba nawe ufite iki kibazo cyangwa hari undi uzi ugifite, bishobora kuba biguteye impungenge, kandi koko impungenge zawe zirumvikana ariko akenshi bishobora kutakugiraho ingaruka nyinshi ndetse bikanikiza ubwabyo.
Nk’uko tubikesha inyandiko yasohotse mu kinyamakuru Mayo Clinic, isobanura neza byinshi kuri iyi ndwara, ibimenyetso byayo, ikiyitera ndetse n’uburyo yavurwa igakira:
Gynecomastia
ni iki?
Gynecomastia ni indwara itera imikurire y’amabere
y’umugabo mu buryo budasanzwe. Ibi bishobora kubaho bitewe n’ubwiyongere
bw’uturemangingo twa glandular tissue cyangwa ubwiyongere bw’ibinure
(pseudogynecomastia). Ni ngombwa kandi kumenya ko ginecomastia itandukanye no
kwiyongera kw’ibinure muri rusange mu gice cy’igituza.
Ni
iki gitera Gynecomastia?
Hari ibintu byinshi bitandukanye bishobora kugira uruhare mu kurwara iyi ndwara ya gynecomastia, muri byo harimo:
1. Kugira imisemburo y’abagore myinshi kuruta iyo wakagombye kugira. Iyo urugero rw’imisemburo y’abagore (estrogene) ruri hejuru cyane ugereranije n’urugero rw’imisemburo y’abagabo (testosterone), bishobora gutuma amabere y’umugabo akura ku buryo butangaje.
2. Ubugimbi: Abahungu benshi barwara ginecomastia mu gihe cy’ubugimbi kubera ihinduka ryimisemburo. Ibi mu busanzwe biba iby’igihe gito, kandi akenshi bigenda bigabanuka bikazageraho bigakira mu gihe gito kingana n’amezi make cyangwa imyaka mike.
3. Imiti: Imiti imwe n'imwe, nka anabolike steroyide, ishobora gutera indwara ya gynecomastia nk'ingaruka zayo.
4. Ibibazo by’ubuzima: Rimwe na rimwe kandi, gynecomastia ishobora guhuzwa n’ibibazo by’ubuzima bw’ibanze, nk’indwara z’umwijima, indwara z’impyiko cyangwa ubwoko bumwe bw’utubyimba.
5. Gukoresha
ibiyobyabwenge nka Marijuwana: Ubushakashatsi bwerekana ko gukoresha ibiyobyabwenge
nka marijuwana bishobora kugira uruhare mu gutuma abagabo bagira amabere manini
ku buryo budasanzwe.
Ginecomastia igira ibihe bimenyetso?
Umugabo cyangwa umusore urwaye gynecomastia ashobora kubona ibimenyetso bitandukanye birimo: Kwiyongera kw'amabere agakura mu buryo buteye inkeke kandi budasanzwe, kuribwa amabere bidasanzwe n’ibindi.
Akenshi
umuntu urwaye iyi ndwara nta bubabare bwinshi agira ariko bidakuyeho ko
bishobora kumutera ubwoba cyangwa isoni bityo agakenera ubuvuzi n’ubufasha
bwihutirwa kugira ngo abashe gukira.
Indwara ya Gynecomastia isuzumwa ite?
Mu gusuzuma gynecomastia, umuganga ashobora gufata umurwayi ibizamini bitanfukanye, akanamubaza ubwoko bw’imiti afata iyo ari yo yose. Ashobora kandi no gufata amaraso y’umurwayi kugira ngo barebe urugero rwa hormone ziri mu mubiri, cyangwa hagakorwa ibizamini byerekana uko mu mubiri byifashwe, nka ultrasound, kugirango barebe neza ibice by’amabere.
Gynecomastia ivurwa ite?
1. Gutegereza ko byijyana/Byikiza: Akenshi usanga abahungu bari kunyura mu gihe cy’ubugimbi, gynecomastia yizana ndetse ikikiza ubwayo mu gihe runaka. Niba bitagutera ububabare cyangwa ibindi bibazo by’amarangamutima nk’ipfunwe n’agahida, kujya kwa muganga ntibikenewe.
2. Imiti: Niba gynecomastia ikomeje kukujujubya, ndetse ikanga gukira mu gihe kirekire, ushobora kwifashisha imiti bikaba byagufasha mu kugabanya ingano y’amabere yawe. Ibi bifasha mu kuringaniza urwego rwa hormone. Ugomba kandi kunywa imiti wagiriwemo inama na muganga kugira ngo wirinde ibindi bibazo byazagutera nyuma.
3. Kubagwa: Mu gihe bikomeye, gynecomastia yarakomeje na nyuma yo kwivuza, hashobora no gutekerezwa kubagwa. Aho umurwayi ashobora gukoresha liposuction (kugabanya ibinure) cyangwa mastectomy (kugabanya ubunini bw’ibice byamabere).
Nubwo gynecomastia akenshi itagira ingaruka zikomeye ku murwayi wayo, ishobora kugira ingaruka zikomeye ku buzima bwo mu mutwe bw’umugabo uyirwaye. Abagabo bamwe bashobora kumva bibateye ipfumwe, isoni, ndetse bakumva nta cyubahiro bafite nk’abandi bagabo bose, bumva ko imiterere y’umubiri wabo idakwiriye.
Ni byiza rero kubiganiraho n’umuganga ushinzwe ubuzima bwo mu mutwe
mu gihe wumva iyi ndwara yatumye wiheba kugira ngo akugire inama zagufasha.
Gynecomastia irasanzwe kandi akenshi imara igihe
gito. Niba ubonye impinduka ku mubiri wawe bigatuma amabere yawe akura mu buryo
budasanzwe, ni byiza ko ujya kwa muganga kugira ngo umenye icyabiteye kandi uhabwe
ubufasha bukwiye.
TANGA IGITECYEREZO