Hashize igihe gito Leta y’u Rwanda ishyizeho amavugurura agamije koroshya no kwihutisha itangwa rya serivisi z’ubuziranenge, hagamijwe guteza imbere inganda no korohereza ubucuruzi.
Izi mpinduka zirimo gukuraho impushya zimwe na zimwe, kugabanya ibiciro by’ibyemezo by’ubuziranenge no kunoza imikorere y’ibigo bifite izo nshingano. Abakora mu nganda n’ubucuruzi bishimiye iyi gahunda izabafasha kugabanya ibihombo no kwihutisha ibikorwa byabo.
Ni amavugurura yakozwe muri Mutarama 2025, ubwo Minisiteri y’Ubucuruzi n’Inganda (MINICOM) yatangaje ko yakuyeho impushya zasabwaga ibigo by’ubucuruzi kugira ngo byohereze ibicuruzwa mu mahanga. Izi mpushya zizajya zitangwa gusa mu gihe igihugu cyoherejwemo ibyo bicuruzwa kizisabye.
Ku bicuruzwa byinjizwa mu Rwanda, naho impushya zakuweho uretse ku bicuruzwa bimwe na bimwe bishobora guteza ingaruka ku buzima. Ibi ni bimwe mu mavugurura agamije koroshya imitangire ya serivisi z’ubucuruzi no kwimakaza iterambere ry’ubukungu.
Icyo gihe MINICOM yatangaje kandi ko ibirango n’ibyemezo by’ubuziranenge byatangwaga n’Ikigo cy’Igihugu Gitsura Ubuziranenge (RSB), Ikigo Gishinzwe Kugenzura Ibiribwa n’Imiti (Rwanda FDA), n’Ikigo cy’Igihugu Gishinzwe Ubugenzuzi, Ihiganwa mu Bucuruzi no Kurengera Abaguzi (RICA), bizajya bimara imyaka itanu aho kuba ibiri nk’uko byari bisanzwe.
Itangazo rivuga ko “iyi myaka itanu ishobora kongerwa, mu gihe hamaze gusuzumwa ko ibikorwa by’ubucuruzi byujuje ibiteganywa n’amategeko n’amabwiriza y’ubuziranenge.”
Muri ayo mavugurura, amafaranga yishyurwaga n’inganda nto n’iziciriritse kugira ngo zihabwe serivisi z’ubuziranenge yakuweho. Ku nganda nini, igiciro cya serivisi ziganisha ku guhabwa ikirango cy’ubuziranenge cyagizwe ibihumbi 100 by’amafaranga y’u Rwanda, akazajya yishyurwa binyuze mu isanduku ya Leta kuri konti ya RSB.
Aya mavugurura yose, agamije kugabanya imbogamizi zakundaga kuboneka mu mitangire ya serivisi z’ubuziranenge, aho abacuruzi n’inganda basabwaga kunyura mu bigo binyuranye bikabatwara igihe kinini n’amafaranga menshi. Mu 2024, Minisitiri w’Ubucuruzi n’Inganda, Prudence Sebahizi, yavuze ko “buri kigo gikora ubugenzuzi bw’ibicuruzwa mu Rwanda kigiye guhabwa inshingano zihariye, hakaba n’izihurizwa hamwe ku buryo nta nshingano ibigo bibiri bizongera guhuriraho.”
Mu rwego rwo gukomeza kwimakaza ubuziranenge, ubukangurambaga bwiswe 'Zamukana ubuziranenge,' bwakomereje mu Ntara y’Amajyaruguru mu Karere ka Musanze, kuri uyu wa Gatanu tariki 28 Werurwe 2025, aho aborozi n’abafite inganda zitunganya ibiryo by’amatungo, baganirijwe ku buryo bwiza bwo kubahiriza ubuziranenge.
Ubuziranenge bw’ibiryo by’amatungo bugira uruhare mu buzima bwabyo, bukongera umusaruro kandi bukarinda indwara. Ni muri urwo rwego inzego zirimo RSB zikomeje gusaba aborozi gukoresha ibiryo by’amatungo byujuje ubuziranenge kuko bituma amatungo akura neza, agatanga umusaruro mwiza w’amata, inyama, n’amagi, kandi bikarinda igihombo giterwa n’indwara cyangwa umusaruro muke.
Umuyobozi w’uruganda rutunganya ibiryo by’amatungo rwa Zamura Feeds, Richard Ndekezi, yashimiye Leta y'u Rwanda yabatekerejeho, agaragaza ko impinduka zakozwe zizafasha inganda koroherezwa kubona ibirango by’ubuziranenge.
Yagize ati: “Koroshya no kwihutisha itangwa rya serivisi z’ubuziranenge ni icyemezo cyiza cyane dushimira Leta. Mu minsi ishize twishyuye hafi miliyoni 6 kugira ngo ibicuruzwa byacu 9 bihabwe ibirango ariko ubu ukurikije ibiciro bishya ntibizarenza FRW 900,000.”
Yakomeje agira ati: “Ikindi, gushakira serivisi mu bigo bitandukanye kandi ibisabwa bijya gusa byatinzaga ibikorwa byacu bikanazamura ikiguzi. Ubu rero bigiye kujya byihuta kuko ibisabwa byahujwe no kubona serivisi bikoroshywa turabyishimiye rwose.”
Umuyobozi w'Ishami rishinzwe gushyiraho amabwiriza mu Kigo cy'Igihugu Gitsura Ubuziranenge, Gatera Emmanuel wo muri RSB yavuze ko “Leta yiyemeje gukomeza gushyigikira iterambere ry’inganda zikora ibiryo by’amatungo hifashishijwe koroshya serivisi z’ubuziranenge kuko ziri mu bafatanyabikorwa b’ingenzi bafasha mu kongera umusaruro w’ubworozi.”
Yongeyeho ati: “Koroshya no kwihutisha serivisi bigamije gushyigikira gahunda y’igihugu yo kwihutisha iterambere ry’inganda no kwigira. Ku nganda nto n’iziciriritse zihabwa serivisi nta kiguzi zisabwa. Ikiguzi cya serivisi ku nganda nini nacyo cyaragabanyijwe cyane.”
Ibi bigarutsweho mu gihe na Minisitiri w’Intebe, Dr. Edouard Ngirente, yagaragaje ko Guverinoma izakomeza gushyira imbaraga mu kongera umusaruro w’inganda no guteza imbere ibyoherezwa mu mahanga.
Yavuze ko “izamuka ry’ubukungu ryagiye rijyanirana n’ubwiyongere bw’abaturage, hatezwa imbere imibereho myiza yabo.” Yashimangiye ko Guverinoma ifite intego y'uko umusaruro mbumbe ku muturage uzakomeza kwiyongera ukazagera ku madolari 1,369 mu mwaka wa 2029.
Yakomeje avuga ko Guverinoma izakomeza “gucunga neza ubwizigame bw’amadovize no kugabanya icyuho hagati y’ibyo u Rwanda rutumiza n’ibyo rwohereza hanze.” Yanasabye Abanyarwanda ubufatanye mu kurinda no guteza imbere ibyagezweho mu bukungu bw’Igihugu.
Aya mavugurura ni intambwe ikomeye mu koroshya ubucuruzi, kunoza imikorere y’inganda no kugabanya ibibazo byakundaga kugaragara mu mitangire ya serivisi z’ubuziranenge.
Ibi bizafasha igihugu kongera umusaruro w’ibyoherezwa mu mahanga, guteza imbere inganda zo mu gihugu no kugabanya ibicuruzwa bitumizwa hanze.
Abafite inganda zitunganya ibiryo by'amatungo barabyinira ku rukoma nyuma y'uko Leta y'u Rwanda ishyize inyoroshyo mu itangwa rya serivisi z'ubuziranenge
Ndekezi Richard uyobora uruganda rwa Zamura Feeds yavuze ko izi mpinduka zakozwe zizabafasha kurushaho gutanga ibicuruzwa byizewe kandi vuba
Gatera Emmanuel ukora muri RSB avuga ko koroshya no kwihutisha itangwa rya serivisi z'ubuziranenge bigamije kwihutisha iterambere ry'inganda no kwigira
Amatungo yagaburiwe ibiryo byujuje ubuziranenge akura neza kandi agatanga umusaruro ufatika
TANGA IGITECYEREZO