RURA
Kigali

Dangote aracyayoboye! Ubutunzi bw’abaherwe 22 ba Afurika bwageze kuri Miliyari 105$

Yanditswe na: Brenda MIZERO
Taliki:31/03/2025 14:26
0


Aliko Dangote, umuherwe ukomeye w'umunya-Nigeria, yashimangiye ko ari we muntu utunze agatubutse muri Afurika muri uyu mwaka wa 2025, aho ubutunzi bwe bwiyongereye bukagera kuri miliyari 23.9$ buvuye kuri miliyari 13.9$ bwariho mu mwaka ushize.



Iyi ntambwe Dangote yayigezeho ahanini abikesheje imishinga ikomeye afite irimo n'uw'uruganda rwa Dangote Refinery rwatangijwe mu mwaka ushize mu nkengero za Lagos. Ubutunzi bwe bugaragaza neza uburyo ubucuruzi bwa Dangote, cyane cyane mu nganda za peteroli, isukari, n’ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro, bwabaye intangarugero ku rwego rwa Afurika.

Ku mwanya wa kabiri mu rutonde rwa Forbes rw’abaherwe bo muri Afurika mu 2025, haza Johann Rupert n'umuryango we bo muri Afurika y’Epfo batunze miliyari 14$. Ubutunzi bwa Johann Rupert bwiyongereyeho 39% kubera imigendekere myiza y'ubucuruzi akorana bugendanye n'imyambarire.

Nicky Oppenheimer n'umuryango we bo muri Afurika y’Epfo ni bo bari ku mwanya wa gatatu, bakaba bafite ubutunzi bungana na miliyari 10.4$. Oppenheimer azwi cyane mu bucukuzi bw’amabuye y’agaciro.

Mu bandi baherwe baje kuri uru rutonde harimo Nassef Sawiris wo mu Misiri ufite miliyari 9.6$, Mike Adenuga wo muri Nigeria ufite miliyari 6.8$, na Abdulsamad Rabiu wo muri Nigeria utunze miliyari 5.1$. Naguib Sawiris wo mu Misiri utunze miliyari 5$, na we ari ku rutonde rw’abantu bakomeye muri Afurika.

Ku rutonde rwa Forbes rw’abantu bakize muri Afurika kandi, hagaragaraho Koos Bekker utunze miliyari 3.4$ ndetse na Mohamed Mansour ufite miliyari 3.4$, bakomoka muri Afurika y’Epfo na Misiri. Patrice Motsepe wo muri Afurika y’Epfo, ufite miliyari 3$, na Issad Rebrab wo muri Algeria ufite miliyari 3$, na bo baza mu myanya ya mbere y'abatunze agatubutse kuri uyu mugabane.

Muri rusange, Forbes yagaragaje ko ubutunzi bw’abaherwe 22 bo muri Afurika bwiyongereye bukagera kuri miliyari 105$, buvuye kuri miliyari 82.4$ bwariho mu mwaka ushize. Ku rutonde rw'uyu mwaka, Afurika y’Epfo irayoboye kuko ifiteho abaherwe 7, ikurikiwe na Nigeria na Misiri bifiteho abaherwe 4, na Maroc ifiteho abaherwe 3.

Dore urutonde rwa Forbes rw’abaherwe 22 ba mbere batunze agatubutse muri Afurika mu 2025:

Rank

Name

Net Worth

Country

Industry

1

Aliko Dangote

$23.9 B

Nigeria

Manufacturing

2

Johann Rupert & family

$14 B

South Africa

Fashion & Retail

3

Nicky Oppenheimer & family

$10.4 B

South Africa

Metals & Mining

4

Nassef Sawiris

$9.6 B

Egypt

Construction & Engineering

5

Mike Adenuga

$6.8 B

Nigeria

Diversified

6

Abdulsamad Rabiu

$5.1 B

Nigeria

Diversified

7

Naguib Sawiris

$5 B

Egypt

Telecom

8

Koos Bekker

$3.4 B

South Africa

Media & Entertainment

8

Mohamed Mansour

$3.4 B

Egypt

Diversified

10

Patrice Motsepe

$3 B

South Africa

Metals & Mining

10

Issad Rebrab & family

$3 B

Algeria

Food & Beverage

12

Mohammed Dewji

$2.2 B

Tanzania

Diversified

12

Michiel Le Roux

$2.2 B

South Africa

Finance & Investments

14

Othman Benjelloun & family

$1.6 B

Morocco

Finance & Investments

14

Anas Sefrioui & family

$1.6 B

Morocco

Real Estate

16

Aziz Akhannouch & family

$1.5 B

Morocco

Diversified

16

Jannie Mouton & family

$1.5 B

South Africa

Finance & Investments

16

Femi Otedola

$1.5 B

Nigeria

Energy

16

Christoffel Wiese

$1.5 B

South Africa

Fashion & Retail

20

Youssef Mansour

$1.4 B

Egypt

Diversified

21

Yasseen Mansour

$1.2 B

Egypt

Diversified

21

Strive Masiyiwa

$1.2 B

Zimbabwe

Telecom

 





TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo


KOPA

Inyarwanda BACKGROUND