Kenya yohereje Raila Odinga nk’intumwa mu gihugu cy Sudan y’Epfo kugira ngo akurikirane ndetse anafashe mu gucyemura ikibazo kiri hagati ya Perezida Salva Kiir na mukeba we umaze igihe kinini bahanganye akaba na Visi Perezida wa mbere, Riek Machar.
Mu
gitondo cyo kuri uyu wa kane, Pal Mai Deng, umuvugizi w'ishyaka SPLM-IO rya
Riek Machar, yatangarije ibinyamakuru byo muri Sudani y'Epfo avuga ko Riek Machar
yafungiwe iwe mu rugo i Juba kuva mu ijoro ryo ku wa gatatu.
UNMISS
(United Nations Mission in South Sudan) yagiyeho mu mwaka wa 2011 igamije
kubugabunga amahoro muri Sudan y’Amagepfo, itagaza ko ibi byakozwe na Perezida
Salva Kiir ari ubushotoranyi kandi bishobora gusubbiza igihugu mu ntambara.
Ubuyobozi
bwa Salva Kiir bushinja Machar Riek gukorana n’inyeshyamba zishaka guhungabanya
umutekano w’igihugu mu gihe ishyaka rya Riek Machar ryo ridahwema kugaragaza ko
ibyo ari ibinyoma bidafite shinge na rugero.
Nyuma
yo kubona ko ibintu bishobora kongera kuzamba, Perezida wa Kenya, William Ruto
akaba ari nawe uyobora EAC, yavuze ko yavuganye na Salva Kiir kuri iki kibazo cyo
gufunga Machar Riek.
Kubwo
gukomeza gukurikirana iki kibazo no gukomakoma bitari byabyara ibibazo
bikomeye, Raila Odinga yoherejwe muri Sudan y’Epfo nk’imwe mu ntumwa zidasanzwe
zigamije guhosha amakimbirane n’uyu mwuka mubi uri muri iki gihugu.
Riek Machar na Salva Kiir basinyanye amasezerano y'amahoro mu mwaka wa 2018 akaba aribyo Salva Kiir ashinjwa ko ari kwangiza amasezerano basinye agafungira Riek iwe
TANGA IGITECYEREZO