RURA
Kigali

Abantu 24 bamaze kugwa mu nkongi ikaze muri Koreya y’Epfo

Yanditswe na: Tuyihimitima Irene'
Taliki:26/03/2025 14:31
0


Nibura abantu 24 bamaze kwicwa n'inkongi z’umuriro zikomeje kwibasira amajyaruguru y’uburasirazuba bwa Koreya y’Epfo, benshi muri bo bakaba ari abakuze.Abandi 26 bakomeretse, 12 bararembye, mu gihe abarenga 23,000 bamaze guhunga ingo zabo n’aho hegitari 17,000 z’amashyamba zikaba zahiye.



Inkongi zatangiye ku wa Gatanu w'Icyumweru gishize  mu Karere ka Sancheong, zikwirakwira mu bindi bice kubera umuyaga kandi ukaze ari n’awo utungwa agatoki ku gutera iyi nkongi.

Izi nkongi zasenye urusengero rwa Gounsa rwari rumaze imyaka 1,300, ndetse hanangirika inyubako y’amateka yo mu gihe cy’Ingoma ya Joseon (1392-1910).

Han Duck-soo, Minisitiri w’Intebe w’agateganyo, yavuze ko iki kibazo “kitaherukaga” mu mateka y’igihugu. Abasirikare 5,000 n’abashinzwe kuzimya inkongi boherejwe mu bice byibasiwe, ariko umuyaga ukomeje kubangamira imirimo yo kuzimya umuriro nk'uko BBC ibitangaza.

Guverinoma irateganya gukaza ingamba zo gukumira inkongi, harimo gukumira gutwika ibyatsi mu buryo bunyuranyije n’amategeko. Koreya y’Epfo imaze kugira inkongi 244 muri uyu mwaka, bikaba bikabije inshuro zirenga ebyiri ugereranyije n’umwaka ushije.

Ibi biterwa ahanini n’ikirere gishyushye, aho Koreya y’Epfo imaze igihe ifite imvura nkeya, ndetse n’umuyaga ukaze ukwirakwiza inkongi byihuse. Koreya y’Epfo imaze kugira inkongi 244 muri uyu mwaka, bikaba bikubye inshuro zirenga ebyiri ugereranyije n’umwaka ushize






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo


KOPA

Inyarwanda BACKGROUND