RURA
Kigali

Gushakisha abakiri munsi y'inkuta nyuma y'umutingito wibasiye Myanmar na Thailand birakomeje

Yanditswe na: Tuyihimitima Irene'
Taliki:31/03/2025 10:15
0


Abakozi b'ubutabazi baracyakora ibishoboka byose mu gushakisha abasigaye nyuma y’umutingito wahitanye ubuzima bw’abantu benshi muri Myanmar na Thailand.



Nk'uko tubikesha CNN umutingito wa 7.7 wari umaze iminsi irenga ibiri wibasira igihugu cya Myanmar, aho abashinzwe ubutabazi bamaze kubona imibereho y’abantu basaga 1,700 bapfuye, ndetse abandi 3,400 barakomereka. Imibare ikomeje kwiyongera, kandi abashakashatsi bavuga ko umubare w’abapfuye ushobora kugera ku bihumbi 10.

Umutingito waturutse mu karere ka Sagaing mu gihugu cya Myanmar, ukaba warageze no muri Thailand ndetse no mu bice bimwe by’Ubushinwa. Ubushakashatsi bwerekana ko ingaruka zabyo zageze ku bihugu byinshi, harimo ibikorwa by’ubucuruzi n’inzu z’ubutaka byangiritse mu mujyi wa Mandalay ndetse no mu mugi wa Bangkok.

Abasigaye basigaye bari mu bibazo bikomeye nyuma y’aho amazu yasenyutse, ndetse imiyoboro y’itumanaho ikaba itakiboneka nk’uko byari bisanzwe. Ubu hacyewe Uburyo bw'ubutabazi bw'ihuse kugirango banshee gutabara abari mukaga n'abakiri munsi y'inkuta zi nyubako.

Mu gihe abakozi b'ubutabazi batabaza ku rwego rw’igihugu, igihugu cya Myanmar kirasaba ubufasha bw’ibihugu bitandukanye, harimo u Bushinwa, Uburusiya, ndetse n’ibindi bihugu bitandukanye bikaba bikomeje gutera inkunga kuri ibyo bikorwa n'ubwo nayo idahagije ugereranyije n'ibikenewe kwitabwaho.

Abakozi b'ubutabazi baracyakora ibishoboka byose mu gushakisha abasigaye nyuma y’umutingito wahitanye ubuzima bw’abantu benshi muri Myanmar na Thailand






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo


KOPA

Inyarwanda BACKGROUND