RURA
Kigali

Tshisekedi yoherereje ubutumwa Ndayishimiye Evaritse

Yanditswe na: Niyigena Geovanie
Taliki:25/03/2025 15:07
0


Nyuma y’inama bahuriyemo yo gushaka abahuza mu kibazo cya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo na M23, Perezida Félix Tshisekedi, yoherereje ubutumwa Evariste Ndayishimiye uyobora u Burundi.



Ni ubutumwa bwagejejwe mu Burundi na Minisitiri w’ububanyi n’amahanga wa Congo, Thérèse Kayikwamba Wagner nk’uko byatangajwe n’ibiro bya Perezida w’u Burundi.

Ntabwo ntawe uzi ibikubiye muri ubu butumwa intumwa ya Tshisekedi yazanye, gusa icyagaragaye ni uko aba bombi bari kumwe mu biro by’umukuru w’Igihugu.

Congo n’u Burundi basanganywe umubano ukomeye byumwihariko mu bufatanye bwo kurwanya umutwe wa M23.

Nyamara nubwo hari uwo mubano mwiza hagati y’ibyo bihugu, Perezida w’u Burundi yakunze kujya yumvikana asa n’unnyega Congo mu buryo iri kwitwara mu bibazo by’umutekano muke mu Burasirazuba bwayo.

Ibi bije nyuma y’inama y’umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba (EAC) n’uwa Afurika y’Amajyepfo (SADC) yari igamije gushaka abahuza muri iki kibazo cya Congo dore ko bose bemeje ko kugira ngo hagaruke umutekano, hasabwa ibiganiro.



Kayikwamba yagejeje ubutumwa bwa Tshisekedi kuri Perezida Ndayishimiye Evaritse 

Ibiro by'umukuru w'Igihugu w'u Burundi ntabwo byatangaje ibikubiye mu butumwa Perezida Ndayishimiye Evariste yahawe





TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo


KOPA

Inyarwanda BACKGROUND