Imiryango irwanya Jenoside yakorewe Abatutsi yateguye imyigaragambyo tariki 7 Mata 2025 i Paris, yo kwamagana igitaramo cya Maître Gims gihurirana n’itangira rya #Kwibuka31. Iki gitaramo cyafashwe nk’agasuzuguro ku barokotse Jenoside, kuko kigamije kurangaza abantu no kugoreka amateka.
Nubwo ubuyobozi bw’Umujyi wa Paris bwandikiwe busabwa ko iki gitaramo gisubikwa, nta cyakozwe. Ni yo mpamvu imyigaragambyo izabera imbere ya Accor Arena guhera saa Kumi n’Ebyiri.
Bikekwa ko Maître Gims na Youssoupha, uzwiho kuvuga nabi u Rwanda, afite intego yo kwangisha abantu u Rwanda no gukwirakwiza ibinyoma kuri Jenoside yakorewe Abatutsi.
U Bufaransa bwemeje ko tariki ya 7 Mata ari umunsi wo Kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi, ariko kuba iki gitaramo cyemewe ni nko gutesha agaciro izo ngamba. Ni yo mpamvu isi yose isabwa guhaguruka igashyigikira ukuri, ikamagana ipfobya rya Jenoside yakorewe Abatutsi.
#Kwibuka31 si igihe cy’ibirori, ni umwanya wo guha icyubahiro inzirakarengane zishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi
TANGA IGITECYEREZO