RURA
Kigali

Ifi yujuje ubuziranenge ni ingenzi mu mikurire y’abana n’ubuzima bw’abantu – Nathan Kabanguka wa NCDA

Yanditswe na: Brenda MIZERO
Taliki:25/03/2025 19:22
0


Leta y’u Rwanda ikomeje gushyira imbere iterambere ry’ubuhinzi n’ubworozi nk’inkingi y’iterambere rirambye no guteza imbere imibereho myiza y’abaturage. Mu rwego rwo kongera ubuziranenge bw’ibiribwa, by’umwihariko imbuto, imboga n’ibikomoka ku bworozi bw’amafi, hashyizweho amabwiriza agamije kunoza imikorere y’uru rwego.



Mu gukomeza gukangurira abaturage kwimakaza ubuziranenge, Ikigo cy’Igihugu Gitsura Ubuziranenge (RSB) ku bufatanye na Minisiteri y’Ubuhinzi n’Ubworozi (MINAGRI) ndetse n’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe guteza imbere imikurire y’umwana (NCDA), batangije ubukangurambaga bugamije kumenyekanisha aya mabwiriza no kureba uko ashyirwa mu bikorwa.

Muri iyi gahunda yo kurwanya imirire mibi binyuze mu kwihaza ku biribwa byujuje ubuziranenge, kuri uyu wa Kabiri tariki 25 Werurwe 2025, hasuwe ikigo cyashoye imari mu bworozi bugezweho bw'amafi mu kiyaga cya Kivu cyitwa Kivu Choice giherereye mu Karere ka Nyamasheke mu Ntara y'Iburengerazuba. Iki kigo gitunganya toni 15 z’amafi buri munsi, zihita zoherezwa ku isoko.


Umuyobozi ushinzwe ubworozi bw’amafi muri Kivu Choice yavuze ko “Amabwiriza y'ubuziranenge tuyifashisha haba mu bikoresho byo mu bworozi, ibiryo tugaburira amafi, uburyo tubungabunga umusaruro ndetse no kuwugeza ku isoko.”

Abacuruza umusaruro w'amafi mu turere twa Rusizi na Nyamasheke bishimira ko wiyongereye, bakagira n’abaguzi benshi baba abo mu gihugu no hanze yacyo. Banashima ko ubworozi bugezweho bwatumye amafi agera ku baturage ameze neza.

Amafi, igisubizo ku mirire mibi

Umukozi w’Ikigo cy’Igihugu Gishinzwe Imikurire no Kurengera Umwana (NCDA), Nathan Kabanguka, yasobanuye ko amafi ari ingenzi cyane ku buzima bwa muntu kuko akungahaye ku ntungamubiri zifasha mu mikurire y’abana n’ubuzima bw’abantu bose.

Ati: “Ifi ikungahaye ku byubaka umubiri, bityo rero ni iy’agaciro cyane ikenewe kugira ngo abantu bayirye babashe kugira ubuzima bwiza.”

Binyuze mu bukangurambaga bunyuranye, Nathan avuga ko bakomeje gushishikariza umuryango nyarwanda kurushaho kurya ibikomoka ku matungo, ariko by’umwihariko amafi.

Ati: “Ubukangurambaga turimo dukora rero, turimo turasaba aborozi b’amafi by’umwihariko abaturiye ikiyaga cya Kivu ndetse n’ibindi biyaga bikikije u Rwanda, kugira ngo bahere aho ngaho. Ibyo basaruye bahe abaturiye aho ngaho, babigure kuri macye, ariko noneho n’Abanyarwanda bose muri rusange bibashe kubageraho kandi babirye byujuje ubuziranenge.”

Mu rwego rwo guteza imbere iyi gahunda, RSB yagaragaje ko amabwiriza y’ubuziranenge yatumye ubworozi bw’amafi butera imbere kuko mbere bwakorwaga mu kavuyo, nta igenzura rikomeye riburangwamo.


Hakizimana Naivasha Bella, Umukozi muri gahunda ya Zamukana Ubuziranenge muri RSB yagize ati: “Kuva aho amabwiriza y’ubuziranenge yashyiriweho, yafashije bwa bworozi kuba noneho ari ubworozi bwa kinyamwuga, aho amafi ashobora noneho kuba yabungwabungwa hifashishijwe uburyo bwo kororera ahantu hazitiye, aho ya mafi ashobora kuba yagenzurwa umunsi ku wundi.”

Aya mabwiriza, ateganya uburyo bunyuranye bwo kubungabunga amafi kugira ngo agere ku isoko ameze neza, ndetse yongererwe agaciro kugira ngo abashe kumara igihe kinini atangiritse.  

Impamvu ukwiye kurya amafi

Ubushakashatsi bwagaragaje ko amafi akungahaye kuri Omega-3, ikaba ingenzi mu kurinda indwara z’umutima, umwijima, ndetse no kugabanya ibyago byo kurwara Diyabete.

Nk’uko ubushakashatsi bwa American Health Association bwabitangaje, abagore 50,000 bari hagati y’imyaka 15 na 45 bariye amafi buri cyumweru ntibigeze bagira ibibazo by’indwara z’umutima.

Omega-3 iboneka mu mafi ifasha kandi uruhu kugumana itoto, ikarurinda no kumagara. Iyi ntungamubiri ituma amaraso atembera neza mu mubiri, bikagira ingaruka nziza ku buzima bw’umuntu muri rusange.

Ubukangurambaga buzakomereza no mu tundi turere

Nyuma ya Rusizi na Nyamasheke, biteganyijwe ko ubu bukangurambaga buzakomereza no mu turere twa Gicumbi, Musanze, Rubavu na Karongi, aho hazasurwa inganda, amasoko, ndetse n’ibikorwa by’ubuhinzi n’ubworozi bw’amafi.

Iki gikorwa kigamije gufasha abaguzi kubona ibiribwa byujuje ubuziranenge, kongerera agaciro umusaruro w’amafi no gufasha mu kurwanya imirire mibi mu bice bitandukanye by’igihugu.

 





TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo


KOPA

Inyarwanda BACKGROUND