Mu mpeshyi ya 2024, umujyi wa Barcelona wahuye n’imyigaragambyo ikomeye y’abaturage barambiwe ubukerarugendo bukabije.
Mu gihe ibihumbi by’abaturage bateraniye hamwe basaba abakerarugendo gutaha, itsinda rito ryifashishije amapisto y’amazi, basuka ku bakerarugendo bari bicaye mu mamodoka ya terasaze.
CNN yatangaje ko aya mafoto yacicikanye ku isi yose, agaragaza uko abaturage ba Barcelona barambiwe kuba umujyi wabo warahindutse nk’ikirwa cy’abakerarugendo.
Ibibazo nk’ibi ntibigaragara muri Barcelona gusa. Mu mijyi nka Amsterdam na Bali, abaturage bamaze igihe bagaragaza impungenge ko ubukerarugendo bukabije butuma ibiciro by’amazu bizamuka, bigatuma bamwe batakaza amacumbi yabo.
Mu gihe ubukerarugendo ari inkingi ikomeye y’ubukungu bw’iyi mijyi, hari impaka zikomeje ku ngaruka zabwo ku batuye aho.
Barcelona, kimwe n’indi mijyi yibasiriwe n’iki kibazo, ihanganye n’akaga k’ukuntu yabungabunga ubukerarugendo butanga akazi n’amafaranga menshi, ariko ikanarinda abatuye aho gukomeza kwigizwayo.
Mateu Hernández, umuyobozi w’Ikigo cy’Ubukerarugendo cya Barcelona, yatangaje ko ubukerarugendo bugize 14% by’ubukungu bw’umujyi kandi butanga imirimo 150,000.
Ubuyobozi bwa Barcelona bwafashe ingamba zitandukanye zo kugabanya umubare w’abakerarugendo, ariko ibi ntibyashimishije bose.
Bamwe mu bategetsi bagaragaje impungenge ko gukomeza gushyira igitutu ku bakerarugendo bishobora gutuma Barcelona itakaza icyubahiro nk’imwe mu mijyi ikurura ba mukerarugendo ku isi.
Ibi byashyize Barcelona mu mwanya ukomeye wo guhitamo hagati yo kurengera abaturage bayo cyangwa gukomeza gukurura abashyitsi baturuka hirya no hino ku isi.
Ikibuga cy'indege cya Barcelona cyakiriye abantu barenga miliyoni 55 muri 2024
TANGA IGITECYEREZO