RURA
Kigali

Bushali yatunguwe n’umufana wamuhaye Urukwavu mu rugendo shuri na B-Threy- AMAFOTO

Yanditswe na: Janvier Iyamuremye
Taliki:25/03/2025 19:13
0


Umuraperi Hagenimana Jean Paul wamamaye nka Bushali mu njya ya Kinyatrap no mu bindi bikorwa yatunguwe n’umufana w’umusore wamuhaye impano y’urukwavu amusanze ku rubyiniro nk’igisobanuro cy’urukundo amukunda nk’umuhanzi wamurutiye abandi.



Bushali uherutse gushyira ku isoko Album yise ‘Full Moon’ yari kumwe na mugenzi we B-Threy mu rugendo-shuri bakoreye mu kigo cy’amashuri cya Bright Future Academy giherereye mu Karere ka Ruhango ho mu Majyepfo y’u Rwanda, ku Cyumweru tariki 23 Werurwe 2025. 

Aba baraperi bombi batangiye ingendo zigamije kuganira n’abakunzi babo hirya no hino cyane mu bigo by’amashuri, aho buri umwe agaruka ku rugendo rwe rw’umuziki, ibicantege bahuye nabyo, ndetse n’uko bagiye bahibikanira iterambere ryabo.

Ariko kandi banatanga inama ku banyeshuri zo gukomeza gushyira imbaraga mu masomo yabo no kudacika intege. Uriya musore wahaye urukwavu Bushali, yavuze ko ari igisobanuro cy’urukundo amukunda, no kugaragaza ko yamuhisemo mu bandi.

Ikigo cya Bright Future Academy basuye, ni nacyo umuhanzi The Ben yasuye muri Werurwe 2024, ubwo yari kumwe n’umufasha we, akabaha impanuro. Ni ikigo kibarizwamo abana bo ku muhanda, aho babafasha kubishyurira ishuri.

Ariko kandi harimo n’abandi bana bo mu miryango inyuranye. Ubwo Bushali na B-Threy babasuraga, aba bana bagaragaje impano zabo zirimo kubyina Kinyarwanda, gucuranga Piano, kuririmba, gucuranga gitari, guhamiriza n’ibindi.

Abana babarizwa muri iki kigo nibo bahitamo abahanzi bazabasura, aho kuri iyi nshuro bari bahisemo gusurwa na Bushali na B- Threy.

Bushali yabwiye InyaRwanda ko ikiganiro cye kibanze cyane ku kubwira abanyeshuri uburyo yatangiye umuziki ariko ‘ndenzaho ko aho ngeze nta muntu uhagera utaratangiriye hasi’.

Yanavuze ko yemereye aba banyeshuri kujya abasura mu bihe bitandukanye, ndetse ko abafite impano azabafasha kuzikuza ‘kugirango zikomeze kuzamuka’.

Uyu muraperi wamamaye mu ndirimbo nka ‘Ku Gasima’ avuga ko umufana wamuhaye urukwavu ari umwe mu baturiye ikigo, kuko buri gihe iyo iki kigo cyasuwe n’abahanzi, batanga uburenganzira kuri bamwe mu baturage bahaturiye, ababyeyi b’abo n’abandi bakemererwa kuzakurikirana iki gikorwa.

Yavuze ko uyu mufana yamuhaye ‘urukwavu yakuye muri zimwe asanzwe atunze’. Ati “Yambwiye ko nta kindi afite cyaruta kumpa urukwavu.” Bushali yavuze ko we na mugenzi we B-Threy bishimiye gutaramana n’aba bana, ndetse babizeza ko bazasubirayo. 


Bushali yaramukanyije na bamwe mu banyeshuri biga muri iki kigo, banagaragaza impano zabo 


Bushali na B-Threy basuye iki kigo nyuma ya The Ben wabasuye muri Werurwe 2024


Uyu musore yamenye ko Bushali azajya gusura iri shuri, hanyuma amutegurira impano y'urukwavu nk'igisobanuro cy'urukundo amukunda


Bushali yagaragaje ko yanyuzwe no gutaramira mu karere ka Ruhango imbere y'abanyeshuri yaganirije urugendo rw'umuziki we


Umuraperi B-Threy yasabanye n'abanyeshuri bo mu kigo Bright Future Academy mbere y'uko abataramira 


Abanyeshuri bo muri iki kigo bagaragaje impano zihariye, Bushali na B-Threy biyemeza kubashyigikira 


Umukundwa Joshua washinze Kigali Protocol ari kumwe n'abakobwa babarizwa muri iyi kompanyi bashyigikiye Bushali na B-Threy muri iki gikorwa

 





TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Sheggy.b2 hours ago
    Amakuru mutugezeho n ingenzi mukomerezeho kandi turabakunda



KOPA

Inyarwanda BACKGROUND