RURA
Kigali

M23 ivuga ko itava i Walikale mu gihe hakiri 'Drone' za FARDC

Yanditswe na: Tuyihimitima Irene'
Taliki:25/03/2025 9:00
0


Umutwe wa M23 uvuga ko utazava mu mujyi wa Walikale mu gihe hakiri indege nto z'intambara zitajyamo umupilote (drones) za FARDC (Ingabo za Leta ya Kongo). M23 ivuga ko ibi bitinza kwimura abarwanyi bayo mu mujyi wa Walikale mu ntara ya Kivu ya Ruguru, nyuma y'uko hari ingabo za Leta ziri gukomeza kugenzura aka gace.



Mu butumwa bwashyizwe ku rubuga nkoranyambaga rwa X, umuvugizi wa M23, Lawrence Kanyuka, yavuze ko ibi bitandukanye n’ibyari byumvikanyweho mu itangazo ryo ku cyumweru. 

Yagize ati: "FARDC n’ingabo zifatanya nayo nibadakura drones zabo mu rugamba muri Walikale, ibyo biratuma guhagarika ibikorwa by'intambara no gushyira mu bikorwa gahunda y'amahoro bigorana."

Kanyuka yongeyeho ko gukomeza gukoresha izo drones ari inzitizi ikomeye ku by’umutekano n'amahoro, kandi ko bishobora gukurura ibindi bibazo mu karere. Nubwo M23 yagaragaje ibirego byabo, ubutegetsi bwa Kinshasa ntacyo bwatangaje ku byashinjwaga n’umutwe wa M23 nk'uko BBC ibivuga.

Ibi bibaye mu gihe ibihugu byo mu muryango w’Afurika y'Iburasirazuba (EAC) na Afurika y'Amajyepfo (SADC) bari mu biganiro ku buryo bwo kugarura amahoro mu Burasirazuba bwa Kongo, aho bateye intambwe mu guhuza ibihugu byose mu rwego rwo kubungabunga amahoro n’umutekano muri ako karere.






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo


KOPA

Inyarwanda BACKGROUND