Ari gushakishwa nyuma yo kwigira umuforomokazi, agakoresha impamyabumenyi mpimbano mu by’ubuganga, aha yakoraga muri serivisi yo gufasha abagabo bashaka kongeresha ubugabo bwabo. Ibi bikaba byaragize ingaruka ku bagabo batandukanye baje kuri ibi bitaro, bamwe bakaba ibiremba, abandi bakaba barembye cyane.
Nk’uko tubikesha tori.ng.news, Polisi yatangaje ko yatangiye
gushakisha, uwahoze yiyitirira kuba umuforomokazi, akora mu bitaro bya Aparecida de Goiania ushinjwa gukoresha
impamyabumenyi mpimbano mu mwuga w’ubuvuzi, no kwangiza abarwayi.
Luana Nadejda Jaime ukomoka muri Brazil, yahunze nyuma yo gushakishwa na polisi bitewe n’ibyaha ashinjwa. Abakiriya bane b’uyu mugore bamenyesheje polisi ikibazo cyabo, bavuga ko umuganga wabongereye ubugabo, nyuma yo gutangira kugira ibikomere byinshi no kubabara cyane maze batangira gukeka ko haba hari ikibazo.
Umwe mu bagabo biyongeresheje ibitsina kuri uyu mugore, avuga ko yaterwaga inshinge buri munshi, agafata n’imiti itandukanye azi ko ari iyo kumufasha kongera ubugabo bwe bukaba bunini, nyamara ngo nyuma byaje kumuviramo ibyago bokomeye birimo no kuba ikiremba.
Polisi kandi ikaba yarashyize ku rutonde rw’abashakisha na Interpol undi witwa Miss Goias Jaime, bivugwa ko yahungiye mu Burayi ubwo yamenyaga ko ari gushakishwa kubera nawe ibirego bimwe n’ibya Luana, uyu bakaba barakoranaga.
Undi mugore bakoranaga muri ibi byaha, Maria Silvania Ribeiro da Silva yafatiwe ku ivuriro rya Lunar ku ya 20 Werurwe 2025. Umuyobozi wa polisi, Deborah Melo avuga ku kibazo cyo gufata Miss Gioas James, yagize ati: "Icyemezo cyo kumuta muri yombi kiri muri Interpol kandi dufite amakuru avuga ko ari mu Burayi, ariko ntabwo tuzi agace aherereyemo.”
Abandi barwayi babiri bakaba barajyanywe mu bitaro byihutirwa nyuma yo kugirwaho ingaruka n’ubuvuzi bwa magendu bakorewe. Abashinjacyaha bavuga ko abo bagore bombi biyitiriye mwuga w’ubuforomokazi mu buryo bw’uburiganya bagomba gushakishwa vuba kandi bagahanirwa ibikorwa byabo.
Aba bagore bakaba bahise bakurwa ku rutonde rw'abaganga bemewe n'amabtegeko.
TANGA IGITECYEREZO