Inkuru yagaragaje ko abagize itsinda ry’umutekano wa Perezida Donald Trump baganiriye ku bikorwa bya gisirikare muri Yemen bakoresheje porogaramu ya Signal, izwiho kugira uburyo bukomeye bwo guhisha amakuru bw’abayikoresha.
Ibintu byateje impagarara cyane ubwo Jeffrey Goldberg wo muri The Atlantic yabonye ayo makuru nyuma yo kwibeshywaho akinjizwa muri iryo tsinda. Aho yarimo abona amakuru yerekeye ibikorwa by’intambara byategurwaga ku barwanyi ba Houthi mu gihugu cya Yemen nk'uko BBC ibigaragaza.
Signal ni porogaramu ifite uburyo buhambaye bwo guhisha ubutumwa hifashishijwe ikoranabuhanga rya end-to-end encryption, bityo ikaba ikunze gukoreshwa n’abashaka kurinda ubusugire bw’amakuru yabo.
N’ubwo uburyo bwayo bw’ubwirinzi ari bwiza, abahanga mu by’umutekano bavuga ko hari inzira zishobora gukoreshwa n’ibihugu bimwe na bimwe nk'u Burusiya kugira ngo binjire muri ubwo buryo.
Ibi bituma hibazwa impamvu abayobozi bakuru b’igihugu bashobora gukoresha uburyo budafite uburyo buhamye bwo kugenzura amakuru y’ibanga.
Amategeko ya Leta Zunze Ubumwe za Amerika, harimo itegeko rya Presidential Records Act, asaba ko ubutumwa bwose bw’akazi bukwiriye kubikwa mu buryo bwemewe n’amategeko.
Gusa, Signal ifite uburyo bwo gusiba ubutumwa nyuma y’igihe runaka, ibintu bishobora kuba ikibazo gikomeye mu bijyanye no kubika inyandiko z’igihugu. Ibi bishobora guteza impungenge mu gihe habaho iperereza ryimbitse ku byabaye, aho hashobora kurebwa niba amategeko yarubahirijwe.
Abasesenguzi bavuga ko gukoresha porogaramu idafite uburyo bukomeye bwo gukumira ko habaho kwinjirirwa mu butumwa, bishobora gutuma habaho ikibazo ku mutekano w’igihugu.
By’umwihariko, gusangira amakuru akomeye kuri Signal bitesha agaciro uburyo busanzwe bwizewe bw’itumanaho rya leta nka JWICS na SIPRNet. Ibi bishobora kugabanya ikizere cy’abafatanyabikorwa ba Amerika ku bijyanye no gucunga neza amabanga n’umutekano.
Mara Karlin wahoze ari umujyanama muri Pentagon, hamwe na Samar Ali inzobere mu mategeko ya politiki, bombi batangaje impungenge zabo ku buryo amakuru y’ibanga yakwirakwijwe mu buryo budakwiye. Nubwo White House yahakanye ko hari amakuru y’ibanga yatanzwe muri iri tsinda.
Jeffrey Goldberg umunyamakuru ukora nka Editor mu kinyamakuru The Atlantic
Amakuru yagize hanze agaragaza ko Amerika irimo gutegura igitero bidasanzwe k'umutwe wa Houthi mu gihugu cya Yemen
Amarika mu minsi ya vuba yagabye ibitero bidasanzwe muri Yemen ku mutwe was Houthi ushinjwa kugaba ibitero mu nyanja itukura no mu kigobe cya Eden
TANGA IGITECYEREZO