Perezida w'u Burundi ,Evariste Ndayishimiye yatangaje ko gutera mu mujyi wa Kigali baciye mu kirundo atarikure mu gihe Umujyi wa Bujumbura waba utewe.
Mu kiganiro kirambuye yagiranye na BBC Gahuza, Perezida Ndayishimiye Evariste yavuze ko ngo u Rwanda rushaka gutera Bujumbura runyuze muri Congo bityo ko nabo gutera Umujyi wa Kigali banyuze mu ntara ya kirundo atari kure.
Yagize ati "Ariko twebwe tubabwira ko niba bashaka gutera i Bujumbura baciye muri Congo, natwe Kigali si kure duciye mu Kirundo".
Ntabwo ari ubwa mbere Perezida w'u Burundi yerekanye ko afite umugambi wo gutera u Rwanda..
Muri Gashyantare ubwo yari yasuye abaturage b’intara ya Kirundo, na bwo yatangaje ko ari gutegura kujya mu ntambara n’u Rwanda, asaba abaturage be kwitegura kuyirwana.
Yabwiye abo muri Komine Bugabira ati: “Mwebwe mwitegure, ntimugire ubwoba, bariya turaziranye. Mu Bugesera muraziranye, kuva ku ngoma ya Cyami ntibigeze batunesha, ubu ni bwo badushobora? Mubibutse muti ‘Muzi mu Kirundo aho byavuye’?”
Perezida w’u Burundi kandi yateguje u Rwanda ko nirutera igihugu cye ingabo zarwo zizaribwa n’amavubi.
Ati: “U Burundi bufite ingabo, iziboneka n’izitaboneka. U Burundi burarinzwe ndabibabwiye. Dufite ingabo. Iyo baba babona ibyo mbona. Imana ishobora kuvuga iti ‘mavubi, mugende mubarye’, amavubi akabarya.”
Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane, Ambasaderi Olivier Nduhungirehe aheruka gutangaza ko abayobozi bo mu Rwanda n’abo mu Burundi bakomeje ibiganiro, asobanura ko biri mu nzira yo guhagarika ubushyamirane.
Ndayishimiye Evariste avuga ko gutera Kigali banyuze mu Kirundo atari kure
TANGA IGITECYEREZO