Han Jong-Hee, umwe mu bayobozi bakuru ba Samsung Electronics, yitabye Imana afite imyaka 63 nyuma yo kugira ikibazo cy'umutima ku wa Kabiri w'Icyumweru gishize.
Han, wari amaze hafi imyaka 40 muri Samsung, yari umwe mu bayobozi batatu batoranyijwe mu 2022 kugira ngo bagaragaze imiyoborere ya kompanyi izwi cyane ku Isi mu bijyanye n’ikoranabuhanga.
Nk’uko byatangajwe na Reuters, Han yari ashinzwe ibikorwa by’ibikoresho by’ikoranabuhanga muri Samsung, ndetse kuva mu mwaka wa 2021 yari ayoboye ibijyanye na Electronics.
Han yize amashuri muri Inha University mu mujyi wa Incheon, muri Koreya y’Epfo, aho yize amashuri ya tekiniki mu by’amashanyarazi. Yatangiye akazi muri Samsung mu 1988, akomeza kwitangira iki kigo no kuba umwe mu bantu bagize uruhare rukomeye mu guteza imbere ubucuruzi bwa Samsung bwibanda ku bikoresho by’ikoranabuhanga.
Han yamenyekanye cyane kubera ubufatanye mu guteza imbere isoko rya televiziyo ya Samsung, aho yatumye kompanyi yinjira mu bihugu byinshi no kuba iyambere ku Isi mu gukora ibikoresho by'ikoranabuhanga.
Yaje gukurikirana ibikorwa byinshi by’ingirakamaro mu iterambere ry’ikoranabuhanga, atanga umusanzu udasanzwe mu itezimbere rya Samsung ku isoko ry’ibikoresho bya elegitoroniki no gukora ibikoresho by’umwimerere.
Urupfu rwa Han Jong-Hee ruje mu bihe bitoroshye kuri Samsung, aho iri mu rugamba rwo kongera kugarura ububasha bwayo ku isoko ry’ibikoresho by'ikoranabuhanga, by’umwihariko telefone ngendanwa aho yashyizwe inyuma na Apple.
Reuters ivuga ko Han yari ashinzwe guhangana n’isoko ry’ibi bikoresho, ndetse no kwitwara neza mu mikino y’ubukungu bw’Isi mu bijyanye n'ikoranabuhanga.
Abayobozi ba Samsung bakomeje kwerekana agahinda gakomeye nyuma y'urupfu rwa Han, bavuga ko ari igihombo gikomeye.
. Han Jong-Hee umwe mu bayobozi ba Samsung
TANGA IGITECYEREZO