Sarah Wynn-Williams, wahoze ari umuyobozi muri Facebook, yashyize ahabona ibibazo bikomeye by’imiyoborere mu gitabo cye "Careless People: A Cautionary Tale of Power, Greed, and Lost Idealism".
Nubwo Meta, kompanyi ibarizwamo Facebook, yagerageje guhagarika isohoka ryacyo, iki gitabo cyabaye icya mbere mu kugurishwa cyane ku rutonde rwa The New York Times.
Iki gitabo cyagaragaje uburyo urwego rw’imiyoborere rwa Facebook rwateye impungenge mu buryo bwinshi, bigatuma habaho impaka ku buryo ibintu bimwe na bimwe byakozwe muri iki kigo.
Gutanga amakuru ku bushinwa no kwishora mu miyoborere y'Ibanga
Mu gitabo cye, Wynn-Williams agaragaza uburyo Mark Zuckerberg yashakaga kwinjira ku isoko ry’u Bushinwa, aho Facebook yaganiriye n’ubuyobozi bw’iki gihugu ku bijyanye no gutanga amakuru y’abakoresha uru rubuga.
Ubu buryo bwatumye Zuckerberg yisanga mu bibazo bikomeye mu Nteko Ishinga Amategeko ya Amerika, aho ashinjwa gutanga amakuru atari yo ku mikoranire y’iki kigo n’u Bushinwa.
Ibi byatumye Facebook ibona impungenge mu bijyanye no gukomeza gukorera mu bihugu bimwe na bimwe, nk’uko byavuzwe na The New York Times.
Kudakumira urwango muri Myanmar
Mu gihe cy'ubwicanyi bukabije bwakorerwaga abayisilamu bo muri Rohingya, Facebook yashinjwe kudafata ingamba zihamye mu gukumira urwango n’amakuru y’ubwoko bwose bw’ihohoterwa.
Facebook yagiye ishinjwa ko yateje inkeke abantu benshi muri Myanmar, by’umwihariko uburyo bwo guha urubuga abantu bashaka gukwirakwiza urwango. Iki kibazo cyagaragaje ko inyungu z’ubucuruzi zakomeje gushyirwa imbere kuruta umutekano w’abakoresha uru rubuga.
Gukoresha amakuru y’Abangavu mu buryo bubi
Raporo zerekana ko Facebook yakusanyaga amakuru y’abakobwa bakiri bato yakuwe mu mafoto yabo, agakoreshwa mu kwamamaza ibicuruzwa by’ubwiza. Iyi myitwarire yatangajwe cyane, ikaba yarateye impungenge ku bijyanye no kubahiriza uburenganzira bw’abana ku mbuga nkoranyambaga.
Iyi ngingo yongeye kwerekana ko ibi bigo bikomeye by’ikoranabuhanga bishobora kwishora mu bikorwa bidahwitse, byangiza abakoresha babo.
Ihohoterwa rishingiye ku gitsina mu Kazi
Wynn-Williams agaragaza uburyo muri Meta hari ikibazo gikomeye cy’ihohoterwa rishingiye ku gitsina, ariko abayobozi bakuru barimo Sheryl Sandberg ntibagira icyo babikoraho.
Facebook yakunze kwibanda ku guhishira amakuru aho kubikemura, bigatuma abakozi bagira ubwoba bwo kugaragaza ibibazo bahura nabyo. Uku kudashyira mu bikorwa ingamba zikumira ihohoterwa byateje ikibazo gikomeye mu mikorere ya Meta.
Guhindura Izina rya Facebook mu rwego rwo guhunga imidugararo
Mu rwego rwo kugerageza gusubiza icyizere ku mbuga nkoranyambaga zayo, Facebook yahinduye izina ikitwa Meta. Ariko, Wynn-Williams yemeza ko icyo cyari ikinamico ryo guhunga isura mbi yari imaze kuba agatereranzamba mu ruhando mpuzamahanga.
Ibi byatumye habaho ibibazo by’imyitwarire mu gucunga neza ibikorwa n'ubuyobozi bwa Facebook, ibyo bitari byitezwe n’abakoresha bari bategereje ko ibikorwa byo gukemura ibibazo bibonerwa umuti.
Imiyoborere Idahwitse n’Igitugu
Facebook yashinjwaga kudaha agaciro abakozi bayo no kubatinya, aho abageragezaga kuvuga ibibazo bahuraga n’ingaruka zirimo kwirukanwa cyangwa guhezwa.
Imiyoborere y’igitugu yatumye benshi babura amahirwe yo gutanga ibitekerezo byubaka cyangwa kwerekana amakosa yabonekaga mu mikorere y’iki kigo. Ibi byatumye habaho icyuho kinini mu guharanira impinduka ku miyoborere muri Facebook.
Ingaruka ku mutekano w’Abayikoresha
Facebook yashyize inyungu zayo imbere y’umutekano w'abakoresha, cyane cyane mu bihugu bikiri mu nzira y’amajyambere. Ibi byatumye ibibazo by’urugomo n’urwango bihoraho ku mbuga zabo, ndetse no gutanga amakuru y’abakoresha ku nzego z’ubuyobozi bw’ibihugu bimwe na bimwe. Ibi byatumye ikigo kigira ibibazo byinshi mu kurengera umutekano w'abakoresha baryo.
Impaka Zidasiba
Nubwo iki gitabo cyageragejwe guhagarikwa n’ubuyobozi bwa Meta, cyakomeje guca ibintu ndetse kiba icya mbere mu bitabo byagurishijwe cyane ku isi. Abasesenguzi bemeza ko Careless People cyatumye hatangizwa ibiganiro ku bijyanye n’imiyoborere y’ibigo bikomeye by’ikoranabuhanga, by’umwihariko uburyo bakoresha amakuru y’abakoresha.
Iki gitabo gikomeje kuganirwaho cyane mu nkuru zitandukanye, cyerekana isomo rikomeye ku bijyanye n’imiyoborere ya Facebook no kubahiriza uburenganzira bw’abakoresha.
Iki gitabo cya Sarah Wynn-Williams kigaragaza neza uko inyungu z’ubucuruzi zishyirwa imbere y’umutekano n’uburenganzira bw’abakoresha. Ni isomo rikomeye ku bigo by’ikoranabuhanga bikwiye kwibanda ku gucunga neza amakuru no kurengera uburenganzira bw’abantu.
Sarah Wynn-Williams, wahoze ari umuyobozi muri Facebook yahishuye amabanga ya Facebook
Sheryl Sandberg umwe mu bayobozi bakomeye ba Facebook ushinjwa kureberera ntagire icyo akora
Zuckerberg umuyobozi wa Facebook ukomeje guhura ni bibazo byo gushinjwa na Amerika ko yatanze amakuru y'ibanga Ku Bushinwa
TANGA IGITECYEREZO