RURA
Kigali

Bihuriye ku kuribwa amafaranga! Forex Trading itandukaniye he na Betting?

Yanditswe na: Niyigena Geovanie
Taliki:24/03/2025 15:51
0


Kubera ko hose usabwa gushora kandi utizeye kurya akenshi ukanaribwa, hari benshi batari basobanukirwa itandukaniro ryo gutega (betting) ndetse no gucuruza amafaranga y’amahanga (Forex Trading).



Abantu benshi bamaze gusobanukirwa betting icyo aricyo ariko haracyari benshi batari bamenya ‘Forex Trading’ ngo ni iki? ikora gute bituma bayigereranya na betting kuko hose bihuriye ku kuribwa.

Betting ni uburyo umuntu apima amahirwe akavuga uko igikorwa kiza kurangira, cyarangira ariko byagenze agahita yegukana amafaranga menshi bitewe n’uko yari akubiye ndetse n’ayo yashyizeho. Gusa si uko bimeze kuri Forex Trading.

Forex Trading (Foreign Exchange Trading) ni ubucuruzi bukorwa mu isoko ry’ifaranga, aho abantu cyangwa ibigo bagura kandi bagurisha amafaranga atandukanye (currencies) mu rwego rwo kunguka. Iri ni isoko rinini cyane ku Isi, aho rifite ubucuruzi burenga Tiriyoni $7.5 buri munsi.

Hari uburyo butandukanye bwo gukora Forex Trading burimo;

Spot Trading: Ugura cyangwa ugurisha amafaranga ako kanya (Live Market).

Leverage Trading: Ukoresha amafaranga y’inguzanyo kugira ngo ubone inyungu nini, ariko bikaba bifite ingaruka zo kuba wahomba byinshi.

Swing Trading & Scalping: Gukora ubucuruzi mu gihe gito cyangwa kirekire bitewe n’uko isoko rihagaze.

Kugira ngo utangire ubu bucuruzi, usabwa kuba ufite ugufasha gukorera kuri Forex (Broker) nka XM, Exness, IC Markets, ukagira aho gucururiza nka MT4, MT5, TradingView ndetse na Indicators & Charts (Ibikubwira uko ifaranga riri kumanuka no kuzamuka).

Forex Trading ni ishoramari (investment) rigendeye ku isesengura ry’isoko ry’ifaranga, aho umucuruzi agura cyangwa agurisha amafaranga (currencies) kugira ngo yunguke. Ibi bivuze ko bisaba ubuhanga buhambaye mu kunguka cyangwa bigasaba ubumenyi buke kugira ngo uhombe utwawe twose.

Ucuruza akora isesengura ku masoko akoresheje Technical Analysis (candlestick patterns, trendlines, indicators) na Fundamental Analysis (amakuru ku bukungu) kugira ngo abone igihe cyiza cyo kugura cyangwa kugurisha ifaranga runaka.

Rimwe na rimwe ku babyifuza, hari uburyo bwo kwirinda guhomba cyane cyane aho umuntu ashyiraho uburyo bwo kwirinda kugwa mu gihombo (stop loss) cyangwa se gushyiraho inyungu wifuza gufata (take a profit).

Nubwo abacuruza bashobora guhomba, ni ngombwa kwiga uko isoko rikora, ukamenya uko wasoma candlesticks, trendlines, support & resistance, maze ukagira uburyo bugushoboza kunguka igihe kinini.

Ibi bigaragaza ko kugira ngo ukore Forex Trading, bigusaba kubanza gufata amasomo kandi ukamenya n’amakuru y’uko ku isoko bihagaze kuko byose bifasha mu kugabanya guhomba.

Ku bw'ibyo n’ibindi byinshi ntarondoye, Forex Trading ni umwuga wakwigwa uwukora akunguka bitandukanye n’uko betting ari amahirwe y’umuntu ku giti cye.

Ku bakora cyangwa bifuza gukora Forex Trading ariko batarize cyangwa ngo basome bamenye byimbitse kuri ubu bucuruzi, nta watinya kuvuga ko bahisemo inzira nziza njyabukene mu gihe kirambye nk'uko bigaragazwa n'amashakiro atandukanye.

Forex Trading ni umwuga wigwa ariko abawukora bakagira gushishoza no kwirinda gutwarwa n'amarangamutima

Ku munsi umwe ku Isi hose, hacuruzwa arenga Tiriyoni 7.5 z'amadolari ya Amerika binyuze muri Forex Trading

Nubwo hari benshi batungwa na betting, benshi bahuriza ku kuba ari imikino y'amahirwe umuntu atakwiga ngo imutunge






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo


KOPA

Inyarwanda BACKGROUND