Perezida wa Repubilika y'u Rwanda , Paul Kagame yavuze ko hari intambwe irimo guterwa ijya imbere ndetse anavuga ko biringiye umusanzu wa buri wese mu kurangiza ibibazo by'umutekano muke uri muri Repubilika Iharanira Demokarasi ya Congo.
Ibi yabigarutseho ubwo yari mu nama y’abakuru b’ibihugu byo muri EAC na SADC yabaye ku munsi w'ejo hifashishijwe ikoranabuhanga .
Yari iyobowe na Perezida William Ruto wa Kenya akaba n’Umuyobozi wa EAC ndetse na Emmerson Dambudzo Mnangagwa uyoboye SADC.
Perezida Kagame yagaragaje ko u Rwanda ruhangayikishijwe n’umutekano warwo kandi ibyo bigomba gushakirwa ibisubizo mu murongo wo gukemura ibibazo by’ibindi bihugu harimo na Repubulika Iharanira Demukarasi ya Congo.
Yagize ati "Iyo tuvuze ubusugire bw'ibihugu, tuba tuvuze ubwa buri gihugu. Ubusugire n'ubutavogerwa bya buri gihugu bigomba kubahirizwa.
Iyo ushaka kurangiza intambara, uca akerengane, urangiza ibibazo bya politiki bitari ibyo gusa abaturage bawe bafite, ahubwo n'iby'abandi barimo n'iby'abaturanyi bawe baba bagizweho ingaruka n'ibyo bituruka iwawe''.
Perezida Kagame yerekanye ko hari intambwe irimo guterwa ijya mbere ndetse anavuga ko biringiye umusanzu wa buri wese mu kurangiza ibibazo by'umutekano muke uri muri Repubilika Iharanira Demokarasi ya Congo.
Ati" Ndatekereza ko turimo gutera intambwe ijya mbere. Twiringiye umusanzu wa buri wese mu kurangiza iki kibazo".
Iyi nama yafatiwemo imyanzuro itandukanye irimo no gushyiraho abahuza batanu mu kibazo cy’umutekano mu Burasirazuba bwa DRC. Abo ni Uhuru Kenyatta wabaye Perezida wa Kenya, Olusegun Obasanjo wayoboye Nigeria, Kgalema Motlanthe wabaye Perezida wa Afurika y’Epfo, Catherine Samba-Panza wayoboye Santarafurika na Sahle-Work Zewde wabaye Perezida wa Ethiopia.
Perezida Kagame yavuze ko hari intambwe irimo guterwa ijya mbere mu bibazo by'umutekano muke uri muri DRC
Iyi nama yari iyobowe na William Ruto
TANGA IGITECYEREZO