Miller Gardner, umuhungu w'imyaka 14 wa Brett Gardner wahoze ari umukinnyi w'ikipe ya New York Yankees, yitabye Imana bitunguranye mu gihe yari mu biruhuko n'umuryango we.
Nk'uko byatangajwe n'umuryango wa Gardner ku Cyumweru, Miller yapfuye atunguranye mu gitondo cyo ku wa Gatanu, aho yaguye mu bitotsi. Mu itangazo ryabo, bagize bati: "Dufite ibibazo byinshi kandi ibisubizo bike muri iki gihe, ariko tuzi ko yapfuye mu mahoro ari mu bitotsi mu gitondo cyo ku wa Gatanu, tariki ya 21 Werurwe."
Miller yari umuhungu ukundwa cyane n'umuryango we, azwiho kugira urugwiro, guseka kenshi, no kuba umuntu wishimye. Yari afite impano mu mikino itandukanye, cyane cyane umupira w’amaguru, baseball, golf, no kuroba. Umuryango we wavuze ko uzakomeza kumwibuka nk'umwana wahoraga yuzuza urugo rwabo ibyishimo n’ibisekeje.
Ikipe ya New York Yankees, aho Brett Gardner yakiniye imyaka 14, yatangaje ko ibabajwe bikomeye n’urupfu rwa Miller. Mu butumwa bwayo, yagize iti:"Amagambo adashobora gusobanura igihombo nk’iki kidashoboka. Twifatanyije n’umuryango wa Gardner muri ibi bihe bikomeye."
Umutoza wa Yankees, Aaron Boone, na we yagaragaje akababaro, avuga ati:"Turababaye cyane. Twita kuri bagenzi bacu nk'umuryango, kandi nubwo Brett amaze igihe asezeye ruhago, ntibihindura uko tubyumva. Ni inkuru ibabaje cyane."
Brett Gardner, umugore we Jessica, n'abahungu babo bombi, Hunter na Miller, babaye igice cy'umuryango mugari wa Yankees mu gihe cy'imyaka irenga 17. Iki gihombo cyababaje cyane abakunzi ba baseball n’abafana b’iyi kipe.
Nk’uko byatangajwe na New York Y Post, umuryango wa Gardner wasabye ko ubuzima bwabo bwite bwubahwa muri iki gihe cy’icyunamo. Bashimiye abantu bose babahaye ubutumwa bw’inkunga n’ubwihangane, bavuga ko bazakomeza kubika urwibutso rwa Miller mu mitima yabo.
Amafoto ya Miller Gardner n'umuryango we
TANGA IGITECYEREZO