Ku wa Mbere Tariki 24 Werurwe 2025 Urukiko rushinzwe Itegeko Nshinga muri Koreya y'Epfo, rwashyize Han Duck-soo ku mwanya wa Perezida w'agateganyo nyuma yo gusubiza icyemezo cyo kumuhagarika ku mwanya w’umuyobozi wa Guverinoma.
Ibi byabaye mu bihe bikomeye bya politiki byatewe n’ihagarikwa rya Perezida Yoon Suk Yeol. Han Duck-soo yari yarafashe inshingano zo kuba Perezida w’agateganyo nyuma y’ihagarikwa rya Perezida Yoon Suk Yeol ku ya 3 Ukuboza 2024.
Ibi byatewe n'icyemezo cya Yoon cyo gushyiraho itegeko rya guma mu rugo, rikaba ryarashoboraga guteza impagarara mu gihugu, nubwo ryari ryatanzwe nk’ingamba zo kurwanya ibibazo by’ubukungu n’umutekano.
Icyakora, bamwe mu baturage n’abayobozi ba politiki bamaganye iri tegeko, bavuga ko ridafite ibisobanuro bihagije ndetse rishyira uburenganzira bwabo mu kaga.
Nyuma y'aho Perezida Yoon ahagaritswe, Minisitiri w'Intebe Han Duck-soo yatangiye kuyobora igihugu mu buryo bw’agateganyo. Inteko Ishinga Amategeko y’Igihugu, ariko, yahise itangira gukora ubuvugizi bwo kumusaba kwegura, bitewe n'uko habaye impaka ku buryo yagiye atwara ibintu mu gihe cy’ibihe bikomeye.
Urukiko, ariko, rwaje gusubiza ibintu ku murongo, rwemeza ko Han Duck-soo agomba gusubizwa ku mwanya w’Umuyobozi w’agateganyo kugeza igihe ikibazo cya Perezida Yoon kizakemurirwa.
Urukiko rwashyizeho akadomo ku kibazo cya Han, ariko kugeza ubu ntiruratangaza igihe ruzafatira umwanzuro ku iyeguzwa rya Perezida Yoon Suk Yeol. Ibi byerekana ko Koreya y’Epfo ikomeje guhangana n’ibibazo bya politiki bikomeye mu gihugu.
AP news ivuga ko uyu mwanzuro w'urukiko ushobora kuba intambwe yo gusubiza igihugu mu mutekano, ndetse hakazamo imbaraga zo kugenzura imyitwarire y'abayobozi bo hejuru.
Abaturage benshi bategereje umwanzuro uzafatwa ku iyeguzwa rya Perezida Yoon Suk Yeol, ndetse n’ingaruka byagira ku mibereho y’igihugu muri rusange.
Yoon Suk Yeol wahagaritswe kuyobora Koreya y'Epfo
Han Duck-soo wagizwe Perezida w'agateganyo
TANGA IGITECYEREZO