Mu gihe politiki ya Leta Zunze Ubumwe za Amerika ikomeje kwinjirwamo n'urubyiruko rufite ibitekerezo bishya, Kat Abughazaleh yemeje ko aziyamamariza guhagararira agace ka 9 ka Illinois mu Nteko Ishinga Amategeko ya Amerika.
Ni kandidatire ifatwa nk’ihangana rikomeye, kuko agace ka 9 katajya kagira amatora ahanganyemo abakandida benshi mu ishyaka ry'Abademokarate kuva mu 1998.
Kat Abughazaleh w'imyaka 26, ni umunyamakuru uzwi cyane ku mbuga nkoranyambaga byumwihariko TikTok. Yamenyekanye mu gusesengura itangazamakuru ryo ku ruhande rw’aba-republican, anenga uburyo rikora.
Guhitamo kwe kwinjira muri politiki byatunguye benshi, ariko yagaragaje ko afite intego yo guhindura uko ubutegetsi bwa Amerika bukora, cyane cyane mu ishyaka ry’abo basangiye umurongo wa politiki.
Politico yatangaje ko mu butumwa bwe bwo gutangaza Kandidatire, yavuze ko ashaka kwerekana ko Abademokarate bashobora gukora ibirenze ibyo bemera ko bishoboka.
Yagize ati:"Dukeneye icyerekezo gishya kirenze ibyo twabwiwe ko bishoboka. Nta mpamvu yatuma abaturage badashobora kwishyura inzu, ibiribwa n'ubuvuzi, kandi bagasigarana amafaranga asagutse."
Abughazaleh yemeza ko igihe kigeze ngo abajyanama b’ishyaka ry'Abademokarate bashyire imbere ibitekerezo bishya aho gukomeza kugendera ku mikorere isanzwe.
Kat Abughazaleh arashaka gusimbura Jan Schakowsky, umudepite umaze imyaka irenga 26 ahagarariye agace ka 9 ka Illinois.
Schakowsky, w'imyaka 80, yamenyekanye nk’umwe mu bagore bakomeye mu ishyaka ry'Abademokarate. Yavuze ko ashyigikiye ukwiyongera kw’abakandida ndetse anavuga ko yiteguye gukorana n’abashya mu ishyaka.
Nubwo ari umwe mu badepite bakomeye, hari abavuga ko igihe cye cyo gusimburwa cyageze, cyane cyane ku rubyiruko rutangiye kwinjira muri politiki rushaka impinduka.
Icyihariye ku kuba Abughazaleh yinjiye muri politiki, ni uburyo akoresha imbuga nkoranyambaga. Mu gihe bamwe mu badepite bakuze basanzwe biyamamariza kuri televiziyo no mu bitangazamakuru bikomeye, we afite igikundiro gikomeye mu rubyiruko binyuze kuri TikTok na YouTube.
Ibi bishobora kumufasha kwinjira mu bitekerezo bya benshi, cyane cyane abakiri bato batitabira amatora ku rwego rukwiye. Uburyo bwe bwo gukoresha uburyo bugezweho bushobora guhindura imyumvire ku buryo abakandida biyamamaza muri Amerika.
Kuba urubyiruko rwaragiye rusunika impinduka muri politiki si bishya muri Amerika, ariko ubusanzwe byajyaga bibaho binyuze mu bikorwa by’imyigaragambyo cyangwa mu kwigomeka ku mikorere y’ishyaka.
Kandidatire ya Kat Abughazaleh ni ikimenyetso cy’uko urubyiruko ruri kurushaho gufata iya mbere, rukinjira mu myanya y’ubuyobozi aho kwishingikiriza ku bakuru b’ishyaka.
Kat Abughazaleh usanzwe ari umusesenguzi wa politike
TANGA IGITECYEREZO