RURA
Kigali

Mwalimu yarakubiswe agirwa intere nyuma yo gufatirwa mu cyuho asambanyiriza umunyeshuri mu biro

Yanditswe na: KUBWIMANA Solange
Taliki:24/03/2025 20:42
0


Afurika y'Epfo, umwalimu yafatiwe mu cyuho ari gusambanya umunyeshuri yigisha, maze abaturage bari barakajwe cyane n’iki gikorwa bise icy’ubugwari no kwangiza abana, baramukubita bikabije hafi kumwica. Ibi byabereye mu kigo cy’ishuri ryisumbuye rya Kgagatlou i Polokwane, Limpopo.



Inkuru dukesha ikinyamakuru EB News Daily, ivuga ko uyu mwarimu utavuzwe izina ngo yafashwe asambanya umunyeshuri mu biro bye mu masaha y’amasomo.

Iki kibazo cyahise kibimenyekana cyane mu gace ka Mphahlele, maze abaturage baho bihutira kuza muri icyo kigo kwihanira uwo mwalimu ngo kuko barambiwe agasuzuguro k’abagabo bahohotera abana b’abakobwa bitwaje imyanya y’ubuyobozi bafite.

 Mu mashusho yakwirakwiriye cyane ku rubuga rwa X, uyu mwalimu yari yambaye ubusa, abaturage bari kumukubira, aboshye, ndetse n'amaraso ashoka mu isura n’umubiri wose bigaragara ko yababaye cyane.

Umwe mu baturage bari bari aho bakubita uyu mwalimu yumvikanye mu mashusho asakuza n’ikiniga vuga ati: “Makamela, koko uryamana n’abana bacu?”.

Aba babyeyi bakubitaga uyu mwalimu n’umujinya mwinshi bavuga ko ari isomo ku bagabo bose bitwaza icyo bari cyo maze bagahohotera abana b’abakobwa.
 

Imyaka n'imyirondoro by'uwahohotewe ntabwo byatangajwe ku bw’umutekano we, ndetse nta kintu inzego z’umutekano ziratangaza kuri iki kibazo.

Ni mu gihe ikibazo cy’abalimu basambanya abanyeshuri babo atari ubwa mbere kigaragaye muri Afurika y’Epfo, ahubwo ko aba babyeyi bari bamaze kubirambirwa.

 






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo


KOPA

Inyarwanda BACKGROUND